00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yahuye na mugenzi we wa Misiri

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 14 March 2015 saa 05:34
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yahuye n’uwa Misiri, Abdel Fatta al-Sisi, kuri uyu wa gatandatu ku ya 14 Werurwe.

Ni mu ruzinduko Perezida kagame yagiriye mu Misiri yitabiriye inama yahuje abashoramari, abadipolomate n’Abanyapolitiki barenga 2000 ivuga ku iterambere ry’ubukungu bw’icyo gihugu iri kubera mu gace ka Sharm el-Sheikh

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere Francis Gatare yabwiye The New Times ko muri yo nama hazaba n’umwanya wo kwerekana amahirwe yo gushora imari mu Rwanda no gushakira isoko ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga.

Muri iyo nama harareberwa hamwe uburyo ubukungu bwa Misiri bwazahuka nyuma y’imyaka ine y’imvururu za politiki.

Gatare avuga komuri iyo nama, bazagerageza kureshya abashoramari bagashora imari yabo mu Rwanda.

Ati” Turi muri Sharm el-Sheikh nk’ikimenyetso cy’ubufatanye na guverinoma ya Misiri, ariko nanone dusanga ari n’umwanya mwiza twahuriramo n’abafite ibigo mpuzamahanga by’ubucuruzi bakaza u Rwanda.

U Rwanda na Misiri biri mu nzira zo gutsura umubano wabyo binyuze mu bufatanye n’ubuhahirane.

Kuri ubu bimwe mu bikorwa by’ubuhahirane by’ibi bihugu byombi harimo n’uko Minisiteri y’Uburezi ya Misiri na Kaminuza ya Cairo bagiye gushinga ikigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubumenyi bw’Isi mu Rwanda.

Icyo kigo kizafasha mu kuzamura ubushobozi bw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro gihugura abakora uwo mwuga.

Perezida Kagame yanahuye n'abashoramari batandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages