00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza guharanira inyungu z’akarere

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 13 December 2014 saa 10:44
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yitabiriye isabukuru ya 51 y’ubwigenge bwa Kenya, kuwa 12 Ukuboza, avuga ko u Rwanda n’ibindi bihugu byo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba bizaharanira inyungu zo kwihuza kw’ibihugu by’akarere n’iza Afurika.
Mu iyizihizwa ry’imyaka 51 y’ubwigenge ya Kenya ku wa 12 Ukuboza, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutazahwema gufatanya n’ibindi bihugu mu bikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ku bw’inyungu z’ababituye.
Isabukuru y’ubwigenge bwa Kenya (…)

Isabukuru y’ubwigenge bwa Kenya yanitabiriwe na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, uwa Ghana, John Dramani Mahama n’abandi banyacyubahiro bo hirya no hino muri Afurika.

Kenya yigobotoye ingoma ya gikoloni y’u Bwongereza ku wa 12 Ukuboza 1963.

Kwizihiza iyi sabukuru y’ubwigenge kuje Abanyakenya bari mu byishimo nyuma y’aho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ruhanaguye ibyaha byibasiye inyokomuntu kuri Perezida Uhuru Kenyatta wabaye Umukuru w’Igihugu wa mbere witabye urwo rukiko.

Imbogamizi ikomeye Kenya ifite ni ikibazo cy’ibitero by’iterabwoba bikorwa n’umutwe w’intagondwa z’Abayisilamu wa Al-Shabaab.

Mu ijambo Kenyatata yavuze ko urugamba rwo guhashya iterabwoba rureba isi yose, Kenya ikaba iri kururwana irengera abaturage.

Perezida Kenyatta yibukije ko Al-Shabaab ikorana n’umutwe wa Al-Qaeda.

Ku birebana n’urukiko rwa ICC, Perezida Museveni yongeye guhamagarira ibihugu bya Afurika kuzahagarika kuba ibinyamuryango by’uru rukiko, kuko rwagaragaje kwibasira abayobozi ba Afurika.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages