00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yitabiriye inama ku iterambere ry’Umuhora wa Ruguru

Yanditswe na

Dusabemungu Ange De la Victoire

Kuya 11 December 2014 saa 11:56
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame ari i Nairobi muri Kenya aho yitabiriye inama ya 8 y’umuhora wa ruguru (northern corridor) isuzuma imishinga y’ibikorwaremezo bihuriweho n’u Rwanda, Uganda, Kenya na Sudan y’Epfo.
Perezida Museveni yaraye ageze muri Kenya akubutse mu ruzinduko amazemo iminsi mu bihugu by’Abarabu, akaba ategereje guhurirayo na bagenzi be bayobora Kenya ndetse n’u Rwanda.
Mu bikorwaremezo bisumirwa hamwe harimo umushinga w’umuhanda wa Gari ya moshi uhuza u Rwanda, Kenya na Uganda, (…)

Perezida Paul Kagame ari i Nairobi muri Kenya aho yitabiriye inama ya 8 y’umuhora wa ruguru (northern corridor) isuzuma imishinga y’ibikorwaremezo bihuriweho n’u Rwanda, Uganda, Kenya na Sudan y’Epfo.

Perezida Museveni yaraye ageze muri Kenya akubutse mu ruzinduko amazemo iminsi mu bihugu by’Abarabu, akaba ategereje guhurirayo na bagenzi be bayobora Kenya ndetse n’u Rwanda.

Perezida Kagame, Minisitiri Mushikiwabo i Nairobi

Mu bikorwaremezo bisumirwa hamwe harimo umushinga w’umuhanda wa Gari ya moshi uhuza u Rwanda, Kenya na Uganda, ukazkora kuri akamaro Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ndetse n’igice cy’amajyaruguru ya Tanzania.

Iyi nama iraterana kuri uyu wa kane tariki ya 11/12/2014 imare umunsi umwe. Inama iheruka yabereye muri Uganda ikaba yaratangirijwemo iyubakwa ry’umuhanda wa Gari ya moshi uturuka Malaba ukagera Kampala.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages