Nyuma yaho amakuru atangarijwe ko uyu mubare w’abantu 84 bari guherekeza Perezida Kenyatta, byumvikaye nko gusesagura umutungo dore ko Guverinoma ya Kenya yari imaze igihe inengwa gukora ingendo zitari ngombwa mu mahanga.
Mu bantu bagombaga guherekeza Perezida Uhuru Kenyatta muri Nigeria, barimo abashinzwe umutekano bagera kuri 22, batandatu bashinzwe itangazamakuru, abayobozi bagera kuri 12 muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, abakozi 11 mu biro bya Perezida, abakozi 9 muri Ambasade ya Kenya muri Nigeria, abaganga 4 n’abandi bakozi 9.
Harimo kandi n’abandi bayobozi b’icyubahiro barimo umugore wa Perezida Kenyatta, Margaret Kenyatta, ambasaderi wa Kenya muri Nigeria, abanyamabanga ba Perezida n’abandi bakuriye inzego zitandukanye mu biro by’umukuru w’igihugu na madamu we.
Umunyabanga mukuru muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Karanja Kibichio yavuze ko amakuru y’uko abantu 84 aribo bari guherekeza Perezida Kenyatta atari impamo nubwo Citizen TV yo yatangaje ko Visi Perezida William Ruto aza kwitabira umuhango w’iharira rya Muhammadu Buhari aherekejwe n’abantu 9 gusa.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya bahise bahamagarira inzego zibishinzwe gukora iperereza kuri aya makuru yatangajwe n’itangazamakuru.



















TANGA IGITEKEREZO