00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kenyatta yakiriwe bidasanzwe avuye kwitaba ICC

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 9 October 2014 saa 11:48
Yasuwe :

Perezida Uhuru Kenyatta yasubiye muri Kenya nyuma yo kwitaba Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha(ICC) yakirwa n’abaturage be bari buzuye ku mihanda y’i Nairobi.
Uhuru witabye uru rukiko nk’umuturage usanzwe wa Kenya akigera ku kibuga cy’indege yakiriwe na Visi Perezida we William Ruto n’abandi bayobozi ba Kenya mu nzego zo hejuru. Nyuma yo kuva ku kibuga cy’indege, Perezida Kenyatta yerekeje mu biro bye muri Harambee House, aho yanyuze ku mihanda ya Outering, Jogoo, Landhies na Haile (…)

Perezida Uhuru Kenyatta yasubiye muri Kenya nyuma yo kwitaba Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha(ICC) yakirwa n’abaturage be bari buzuye ku mihanda y’i Nairobi.

Uhuru witabye uru rukiko nk’umuturage usanzwe wa Kenya akigera ku kibuga cy’indege yakiriwe na Visi Perezida we William Ruto n’abandi bayobozi ba Kenya mu nzego zo hejuru.

Perezida Kenyatta asuhuzanya na William Ruto

Nyuma yo kuva ku kibuga cy’indege, Perezida Kenyatta yerekeje mu biro bye muri Harambee House, aho yanyuze ku mihanda ya Outering, Jogoo, Landhies na Haile Selassie yasanze abaturage benshi cyane bamutegereje. Imodoka zari zimuherekeje zagendaga ku muvuduko wo hasi ku buryo uyu Mukuru w’Igihugu yagendaga abasuhuza aho anyuze hose.

Akigera muri Harambee House yagiranye inama n’abayobozi bakuru bari bahagarariwe na William Ruto wamugejejeho raporo y’ibyo bakoze mu gihe yari yitabye urukiko.

Inshingano zo kumusimbura yari yasigiye William Ruto mu gihe yariyerekeje i La Haye zirarangira saa kumi n’ebyiri zo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Ukwakira.

Ubwo yitabye uru rukiko Ubushijacyaha bwagaragarije urukiko ko budafite ibimenyetso bihagije byo gushinja Uhuru Kenyatta ku byaha ashinjwa byibasiye inyokomuntu, busaba ko urubanza rwakwimurirwa igihe kitazwi.Ibi ariko, Uwunganira Kenyatta yabwiye urukiko ko niba nta bimenyetso bimushinja, ikirego gikwiye gukurwaho.

Akigera ku kibuga cy'indege yakiriwe na bamwe mu bayobozi ba Kenya
Uhuru asuhuza abaturage bari baje kumwakira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages