Perezida Uhuru Kenyatta yasubiye muri Kenya nyuma yo kwitaba Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha(ICC) yakirwa n’abaturage be bari buzuye ku mihanda y’i Nairobi.
Uhuru witabye uru rukiko nk’umuturage usanzwe wa Kenya akigera ku kibuga cy’indege yakiriwe na Visi Perezida we William Ruto n’abandi bayobozi ba Kenya mu nzego zo hejuru.
Nyuma yo kuva ku kibuga cy’indege, Perezida Kenyatta yerekeje mu biro bye muri Harambee House, aho yanyuze ku mihanda ya Outering, Jogoo, Landhies na Haile Selassie yasanze abaturage benshi cyane bamutegereje. Imodoka zari zimuherekeje zagendaga ku muvuduko wo hasi ku buryo uyu Mukuru w’Igihugu yagendaga abasuhuza aho anyuze hose.
Akigera muri Harambee House yagiranye inama n’abayobozi bakuru bari bahagarariwe na William Ruto wamugejejeho raporo y’ibyo bakoze mu gihe yari yitabye urukiko.
Inshingano zo kumusimbura yari yasigiye William Ruto mu gihe yariyerekeje i La Haye zirarangira saa kumi n’ebyiri zo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Ukwakira.



















TANGA IGITEKEREZO