Mu ijambo ryaciye kuri Televiziyo zo muri Kenya, Kenyatta yavuze ko azakemura ikibazo kiri mu nkiko mu gihe azaba yongeye gutorwa.
Ku wa 1 Nzeri 2017 nibwo Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika aho Uhuru Kenyatta yari yatsinze abo bari bahanganye barimo Raila Odinga rugategeka ko hategurwa amatora mashya mu minsi itarenze 60.
Uhuru Kenyatta yavuze ko yubaha icyemezo cy’abacamanza nubwo atemeranya n’umwanzuro wabo.
Ku wa Gatanu ubwo yiyamamazaga mu Mujyi wa Nairobi, yavuze ko abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga ‘ari abagizi ba nabi’.
Amatora yabaye ku wa 08 Kanama yateye ubwoba ko hashobora kubamo ubugizi bwa nabi nk’uko byagenze mu mwaka wa 2007 ubwo abagera ku igihumbi bagwaga mu mvururu zayakurikiye.
Visi Perezida wa Kenya, William Ruto, yasabye ko Komisiyo y’Amatora yagena umunsi amatora nyir’izina azaberaho aho yashimangiye ko ishyaka riri ku butegetsi ‘Jubilee’ ryiteguye.
Ni mu gihe Raila Odinga we yasabye ko Komisiyo y’Amatora yasimburwa kuko ngo yaterewe icyizere.



















TANGA IGITEKEREZO