00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kiir na Machar babanje guterwa ubwoba kugirango basinye amasezerano

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 14 May 2014 saa 11:17
Yasuwe :

Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kiir na Dr Riek Machar wigeze kumubera Visi-Perezida kuri ubu bakaba bamaze amezi atanu barebana ay’ingwe ngo baba baratewe ubwoba na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia ngo basinye amasezerano yo guhagarika intambara ku ngufu.
Nk’uko byatangajwe na Monitor, ku Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi ubwo Perezida Kiir yasesekaraga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Juba avuye muri Ethiopia yatangarije imbaga y’abaje kumwakira ko amasezerano yagiranye n’uwo bahanganye (…)

Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kiir na Dr Riek Machar wigeze kumubera Visi-Perezida kuri ubu bakaba bamaze amezi atanu barebana ay’ingwe ngo baba baratewe ubwoba na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia ngo basinye amasezerano yo guhagarika intambara ku ngufu.

Nk’uko byatangajwe na Monitor, ku Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi ubwo Perezida Kiir yasesekaraga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Juba avuye muri Ethiopia yatangarije imbaga y’abaje kumwakira ko amasezerano yagiranye n’uwo bahanganye ndetse bakayashyiraho umukono, babikoze babanje guterwa ubwoba na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn.

Perezida Kiir yavuze ko ubwo yamaraga umwanya munini aganira na Dr Riek, ngo Minisitiri w’Intebe Desalegn yababwiye ko ikibazo cya Sudani y’Epfo kimaze gukomera, ngo yabazaniye ibipapuro bikubiyemo amasezerano yo guhagarika imirwano hagati y’ingabo za Sudani y’Epfo n’inyeshyamba zishyigikiye Riek Machar, maze abategeka kubisinya.

Salva Kiir abisobanura muri aya magambo: “Iki gikorwa cyajemo guterwa ubwoba. Minisitiri w’Intebe yabwiye Riek ngo nutabisinya ntuva aha. Bukeye bwaho nanjye yambwiye nk’ibyo. Yarambwiye ngo nutabisinya ndagufunga”.

Perezida Kiir avuga ko ubwo uyu muyobozi wa Ethiopia yamubwiraga ibyo ngo yamusubije ati: “Numfungira aha hantu heza, nizeye neza ko nzajya mbona amafunguro meza. Ubwo rero ntibizaba bikiri ngombwa ko nsubira Juba. Uzajya ungaburira ku buntu hano”.

Nyuma ngo byaje kurangira abashyikirije impapuro zikubiyemo ayo masezerano barazisinya ariko iby’ayo ntibyahawe agaciro n’impande zihanganye kuko ku munsi ukurikiye isinywa ry’ayo masezerano, ni ukuvuga kuwa Gatandatu, intambara yabyutse yarose muri Sudani y’Epfo.

Hejuru ku ifoto: Perezida Kiir (iburyo) na Machar


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages