00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kiir yatangije ibiganiro ku matora, yemeza ko atazasubikwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 September 2026 saa 07:37
Yasuwe :

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, yatangije ibiganiro hagati y’amashyaka ya politiki bigamije kurebera hamwe uburyo amatora azakorwa mu Ukuboza 2026, avuga ko bemeranyije kwirinda kongera igihe cy’inzibacyuho.

Perezida Kiir yavuze ko amashyaka yose agize amasezerano y’amahoro ya R-ARCSS yemeye ko hatazongera kubaho kongera inzibacyuho.

Ati “Twumvikanye n’amashyaka yose yo muri R-ARCSS kwirinda kongera igihe, maze duhitamo inzira y’amatora rusange.”

Yavuze ko ibiganiro bigomba gufasha gushyiraho gahunda izatuma habaho amatora mu mahoro kandi yizewe, ariko asaba abitabiriye ibiganiro kudahindura ibyemezo byamaze gufatwa.

Ati “Ibi biganiro hagati y’amashyaka si ahantu ho kugirana imishyikirano n’impaka zo guhindura ibyemezo byamaze gufatwa. Si ahantu ho guhindura icyerekezo cy’inzira twafashe cyangwa kutubuza gukomeza.”

Sudani y’Epfo iteganya gukora amatora rusange ku wa 22 Ukuboza. Ayo matora azaba aya mbere kuva igihugu kibonye ubwigenge mu 2011, nyuma y’uko inshuro nyinshi yasubitswe bitewe n’amakimbirane ndetse n’ubukererwe mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro.

Perezida Kiir yavuze ko imyiteguro y’amatora igizwe n’ibice bine by’ingenzi, harimo amategeko agenga amatora, imiyoborere n’ibikoresho bizakenerwa, umutekano ndetse n’ibiganiro bya politiki bijyanye n’amatora.

Yatangaje ko igice kijyanye n’amategeko cyamaze gukorwa, kandi ko imyiteguro y’ubuyobozi n’umutekano na yo iri gutera imbere neza. Yongeyeho ko ibiganiro bigomba kwibanda gusa ku bibazo birebana n’amatora kandi ko ibisubizo bizavamo bigomba kubahiriza amategeko ariho.

Kugeza ubu gahunda y’amatora iracyaganirwaho. Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Riek Machar, uhura n’ibirego by’ubugambanyi, yahagaritswe ku mwanya wa visi perezida wa mbere. Umutwe we wa politiki wagaragaje ko amakimbirane atarakemuka ashobora gutuma amatora agira ibibazo.

Perezida Kiir yashimiye abayobozi bo mu karere bamushyigikiye, barimo Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, anasaba abayobozi b’amadini n’abahagarariye sosiyete sivile bagira uruhare muri ibi biganiro gukomeza kubikora bubahiriza inshingano zabo.

Perezida Kiir yemeje ko amatora atazigera asubikwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages