00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kikwete yasabye u Rwanda kugirana ibiganiro na FDLR, kuri twitter bamwe bumiwe

Yanditswe na

Kayonga J.

Kuya 27 May 2013 saa 06:29
Yasuwe :

Mu gitondo cyo ku Cyumweru i Addis Ababa muri Ethiopia hateraniye inama mu muhezo yahuje abakuru b’ibihugu 12 bifite aho bihuriye n’amasezerano agamije kugarura amahoro muri Congo yasinywe muri Gashyantare uyu mwaka, hamwe na Ban Ki-moon.
Muri iyo nama yateranye mu gihe i Addis Ababa muri Ethiopia hahuriye abakuru b’ibihugu by’Afurika ndetse n’abo ku yindi migabane biteguye kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 ishize Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe umaze ushinzwe, Perezida Jakaya Kikwete (…)

Mu gitondo cyo ku Cyumweru i Addis Ababa muri Ethiopia hateraniye inama mu muhezo yahuje abakuru b’ibihugu 12 bifite aho bihuriye n’amasezerano agamije kugarura amahoro muri Congo yasinywe muri Gashyantare uyu mwaka, hamwe na Ban Ki-moon.

Muri iyo nama yateranye mu gihe i Addis Ababa muri Ethiopia hahuriye abakuru b’ibihugu by’Afurika ndetse n’abo ku yindi migabane biteguye kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 ishize Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe umaze ushinzwe, Perezida Jakaya Kikwete yaboneyeho kugaragariza abayitabiriye barimo Perezida Paul Kagame na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda inzira asanga yazana amahoro arambye muri Congo.

Perezida Kikwete yavuze ko itsinda rishya rizaba rishinzwe kubungabunga amahoro muri Congo ndetse rikagaba ibitero aho bikenewe rizafasha ariko by’igihe gito, agaragaza ko ikizazana amahoro ku buryo burambye ari ibiganiro ku mpande zitandukanye, bityo asaba ko u Rwanda rwagirana ibiganiro n’umutwe w’inyeshyamba za FDLR ukorera mu mashyamba ya Congo, kenshi zikunze gufatwa nk’umutwe w’iterabwoba.

Uyu mukuru w’igihugu cya Tanzaniya nyuma yo gusaba u Rwanda kugirana ibiganiro na FDLR, umutwe wakozweho raporo zitagira ingano ushinjwa gufata byimazeyo abagore ku ngufu muri Congo Kinshasa, yasabye kandi Uganda kugirana ibiganiro n’inyeshyamba zitavuga rumwe na Leta zo mu mutwe wa ADF-NALU, anagaruka ku kamaro k’isubukurwa ry’ibiganiro hagati ya guverinoma ya Congo Kinshasa na M23.

Benshi mu bakurikiranira hafi politiki yo muri aka karere batangajwe cyane n’uburyo Perezida Kikwete yatekereje gusaba u Rwanda kugirana ibiganiro na FDLR, mu gihe uyu mutwe ugizwe ahanini n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ukaba unashinjwa ibyaha byinshi byo kwibasira inyokomuntu wakoreye muri Congo Kinshasa, ibi bikiyongeraho kuba na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu minsi ishize ziherutse kwemerera igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari buri wese uzatanga amakuru aganisha ku ifatwa ry’umuyobozi w’inyeshyamba za FDLR Sylvestre Mudacumura.

Kugeza ubu n’ubwo ku ruhande rw’u Rwanda ntakiratangazwa ku byo Perezida Kikwete yarusabye, ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter, hari benshi bakomeje kugaruka ku magambo ya Perezida Kikwete bagaragaza kuba yabagushije mu gatangaro.

Uyu aribaza niba koko Kikwete yavuze ko u Rwanda rukwiye kugirana ibiganiro n'abagenosideri, agasoza avuga ko niba koko yabivuze, benshi bari bagwa mu kumiro
Uyu we arasanga Kikwete noneho yagaragaje icyo atekereza; kubwe Tanzaniya yatangiye kurwanya u Rwanda, kuyobora umutwe mushya w'ingabo zizajya zibungabunga amahoro zikanarwana muri Congo kwa Tanzaniya igiye kubigira igikoresho cyo gufasha FDLR gutera u Rwanda
Uyu ati "None se ubu Kikwete yaba azabwira Obama ubwo azaba yakoreye uruzinduko mu gihugu cye ko akwiye kugirana ibiganiro na Al Qaeda nk'uko u Rwanda asanga rukwiye kubigirana na FDLR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages