Ni amafaranga angana na 1/3 cy’ayo Jakaya Kikwete yasimbuye yahembwaga mu myaka icumi yamaze ku butegetsi.

Mu ijambo yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu, Perezida Magufuli, yavuze ko adateze kongera umushahara we kubera ashyize imbere inyungu z’abanyagihugu.

Yagize ati “Umushahara wanjye ni miliyoni icyenda z’amashilingi, sinteze kuwuzamura. Kuko inshingano zanjye za mbere ari ugukorera Abanyatanzania. Abaturage barambiwe guhora babona amafaranga yabo yibwa.”

Nubwo umushahara wa Magufuli ari muto ugereranyije n’uwa Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya n’uwa Uganda, Yoweri Museveni, bamwe mu Banyatanzania baganiriye na Aljazeera ntibanyuzwe bavuga ko ugihanitse.

Deodatus utwara taxi yagize ati “Perezida ahabwa buri kimwe cyose akeneye na guverinoma, abana be barishyurirwa, inzu y’ubuntu n’imodoka z’ubuntu. Niba atekereza ko umushahara we ari muto yibeshye.”

Kuva Perezida Magufuli yajya ku butegetsi mu 2015 yagaragaje ko atihanganira na gato ruswa. Nyuma y’ibyumweru bike atowe yahise agabanya ibigenerwa abayobozi ba guverinoma bajya mu mahanga.

Ibyo nabyo yabigarutseho mu ijambo yavuze ejo hashize, ati “Bamwe mu bayobozi b’ibigo bya leta bahoze banga gukorera inama zabo muri Tanzania bakajya i Dubai kugira ngo bazahabwe amafaranga menshi ya za misiyo. Ndabizi ubu ntibishimiye ibyo turi gukora.”

Muri Mata uyu mwaka, nabwo Perezida Magufuli yirukanye abakozi ba leta 10 000 batize amashuri ahagije n’abaranyereje umutungo wa leta.

Naho muri Nyakanga Ikigo cy’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro cyaciwe amande ya miliyari 190 z’amadorali kubera kumara imyaka myinshi kitishyura imisoro.

Kurwanya ruswa kwa Magufuli bifite ishingiro kuko Tanzania ari kimwe mu bihugu yari yaramunze cyane, dore ko umuryango mpuzamahanga, Transparency International muri raporo y’umwaka ushize y’ibihugu birangwamo ruswa kurusha ibindi wayishyize ku mwanya wa 116 mu 176.

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, ntashaka ko umushahara we wiyongera
Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, ntashaka ko umushahara we wiyongera