Ibi Perezida Magufuli yabitangaje ejo hashize ubwo yitabiraga imurikwa ry’igitabo cya Mkapa yise ‘My Life, My Purpose’ mu Mujyi wa Dar es Salaam.
Magufuli yavuze ko bamwe mu baminisitiri bamwangaga bitewe n’umurava no gukora cyane byamurangaga, biza guhumira ku mirari ubwo uwari Perezida wa Tanzania, Benjamin Mkapa avuze ko Magufuli ari Umujyanama we wa mbere.
Yagize ati “Ndibuka igihe kimwe Perezida Mkapa yatangaje ko ndi umujyanama we wa mbere kubera umurava nakoranaga mu kuzamura minisiteri nari nyoboye.”
Yakomeje agira ati “gusa ibyo ntibyanguye neza kuko bamwe mu ba minisitiri batangiye kunyanga nyuma nza no kurogwa igihe nari ndi i Dodoma.”
Magufuli yavuze ko icyo gihe yagiye kwa Perezida Mkapa akamusaba ko yakwegura, gusa Mkapa we amugira inama yo gukomeza gukora akazi ke.
Perezida wa Gatanu wa Tanzania, John Joseph Pombe Magufuli, ntiyigeze atangaza niba abashatse kumuroga kugeza ubu baragejejwe imbere y’ubutabera ngo babiryozwe.



















TANGA IGITEKEREZO