Kuva Perezida Magufuli kuva yatorerwa kuyobora Tanzania mu mpera za 2015 yagaragaje impinduka zikomeye ku buyobozi bwe zirimo gukuraho imishahara ihambaye y’abayobozi, gukuraho imodoka zihenze aba bayobozi bagendagamo no gushyiraho itegeko ryirukana abanyeshuri batwite mu mashuri.
Uyu muyobozi yongeye gutangaza icyemezo gikakaye, ubwo yavugaga ko abagororwa n’imfungwa bo muri Tanzania bagiye kujya bakora imirimo y’ingufu kugira ngo babone ikibatunga.
Ibi yabivuze mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yashyiragaho Umuyobozi Mukuru mushya ushinzwe amagereza.
Yagize ati “Biteye isoni ko igihugu gikomeza kugaburira imfungwa. Gereza zifite imirima, abagororwa bagomba kuyihinga.”
“Bamwe mu bakozi ba za gereza ntibafite inzu. Mukoreshe abagororwa, mubabumbishe amatafari amanywa n’ijoro. Nibazana ubunebwe mubakubite. Mufite abakozi kandi ni ab’ubuntu.”
Nk’uko BBC yabitangaje, Perezida Magufuli yanasabye ko gusurwa kw’abagororwa n’abo bashakanye bigomba guhagarara.
Yakomeje agira ati “Umugabo ari muri gereza, yasize umugore we hanze, ugasanga umucungagereza arakira umugore we, akemerera umugororwa gukora ibyo atemerewe gukora mu gihe afunzwe. Sinshaka kuzongera kumva ibintu nk’ibi.”
Magufuli yavuze ko usanga kuba abagororwa badafite icyo bakora muri gereza, ari zimwe mu mpamvu zikurura ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyangwa ubutinganyi muri gereza.
Yavuze ko akeneye ivugurura mu miyoborere ya za gereza, ku buryo ibintu nk’ibyo atazongera kubyumva ukundi.



















TANGA IGITEKEREZO