Umuvugizi we, George Charamba, yemereye Reuters ko hari igisa n’igisasu cyaturukiye aho perezida yari ari, ku bw’amahirwe akaba atigeze akomereka aho yahise ajyanwa mu rugo rw’Umukuru w’Igihugu ruri muri uyu mujyi.
Mgangagwa wagiye ku butegetsi mu Ugushyingo 2017 asimbuye Robert Mugabe wegujwe, yari yahuye n’abaturage mu gihe igihugu cyitegura amatora ya perezida ateganyijwe ku wa 30 Nyakanga uyu mwaka.
Ababonye uko byagenze babwiye AFP ko iki gisasu kitaramenyekana ubwoko, cyaturitse ubwo Mnangagwa uyobora ishyaka rya ZANU-PF yasubiraga mu byicaro bye amaze kuvuga ijambo. Cyaturukiye mu gice cyari cyicayemo abanyacyubahiro.
Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo muri Zimbabwe ariko ataremezwa n’inzego z’umutekano avuga ko hari abantu benshi bakomerekeye muri iyi stade, ndetse muri bo harimo Visi Perezida Kembo Mohadi wakomeretse ku kaguru, abandi bayobozi ndetse n’abarinzi babo.
Muri Zimbabwe havuzwe iturika ry’igisasu mu gihe muri Ethiopia naho mu gitondo cy’uyu munsi, grenade yatewe aho Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed, yari yakoreshereje inama bamwe mu baturage bari bayitabiriye barakomereka.



Ibitekerezo 0