Perezida Robert Mugabe yabwiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya Serguei Lavlov uri mu ruzinduko muri Zimbabwe ko ibihano Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byashyiriyeho u Burusiya ari ibyo kwamagana.
Serguei Lavlov yasuye Zimbabwe mu rwego rwo gutsura umubano wa gisirikare n’ubucuruzi hagati y’u Burusiya na Zimbabwe nk’uko Oeil d’Afrique ibitangaza.
Nyuma y’ikiganiro bagiranye ku mubano w’ibihugu byombi, Mugabe yabwiye abanyamakuru ko ibihano bigenerwa igihugu runaka ari uko byemewe n’ibindi bihugu bituye Isi.
“Ibihano bigomba kubanza kwemerwa na LONI, ibyagenewe u Burusiya ntabwo byigeze biganirwaho, nta shingiro bifite”.
Mugabe yasobanuye ko ibihugu by’ibihangange byihaye ubuyobozi bw’Isi bikagena ibihano n’amategeko adafatika.
Ati “Ni ibihano bitemewe n’amategeko, ibihugu by’ibihangange bisuzugura amategeko bigashaka kuyobora Isi turabyamaganye”.
Lavrov nawe yunze mu rya Mugabe ati “Twe n’inshuti zacu za Zimbabwe twemeza ko umwanzuro wose ureba igihugu ugomba gufatwa hagendewe ku burenganzira mpuzamahanga bwa buri gihugu binyuze mu mahoro n’ubwumvikane”.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi byahaye u Burusiya ibihano by’ubukungu na politiki mu rwego rwo kwamagana ubufasha bwahaga abatavuga rumwe na Leta ya Ukraine.
Kimwe n’u Burusiya, Zimbabwe nayo yagenewe ibihano bikomeye nyuma y’uko Mugabe yirukanye Abongereza bari mu gihugu agasaranganya imirima yabo abirabura.
Ibi byatumye iki gihugu gisubira inyuma cyane mu bukungu, kuri ubu Perezida Robert Mugabe arashimangira ubucuti hamwe n’u Bushinwa ndetse n’u Burusiya mu rwego rwo kuziba icyuho.



















TANGA IGITEKEREZO