Perezida Mugabe wayoboye Zimbabwe kuva mu 1980 abajijwe igihe azavira ku mwanya w’umukuru w’igihugu, nawe yahise abaza umunyamakuru impamvu ashaka umusimbura kandi akiriho.
Yagize ati ”Kuki ushaka unsimbura kandi nkihari cyangwa uragira ngo ngukubite ingumi ndetse nanagusohore kugira ngo wumve ko ngifite ubushobozi?”
Mugabe kandi yanahakanye amakuru yakunze kuvugwa ko umugore we, Grace Mugabe ari we uzamusimbura igihe azaba avuye ku butegetsi.
Amashusho ya Televiziyo y’Igihugu muri Zimbabwe yerekana Perezida Mugabe abwira umunyamakuru ko nta gahunda yo kuva ku butegetsi afite ndetse ko agifite n’imbaraga ku buryo yamutera ingumi.



















TANGA IGITEKEREZO