Tariki ya 9 Ukwakira nibwo byatangajwe ko Perezeda wa Zimbabwe Robert Mugabe yatsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe umushinwa Confucius, igihembo gihabwa umuntu wagize uruhare runini mu guharanira amahoro ku batuye Isi.
Igihembo cy’amahoro cyitiriwe Confucius gitangwa buri mwaka kigahabwa umuntu waharaniye amahoro ku rugero rwo hejuru. nyuma ya Vladimir Putin na Fidel Castro baheruka gutangazwa ko bahawe iki gihembo, uyu mwaka cyahawe Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe, unayoboye umuryango w’Afurika yunze ubumwe.
Uyu mwaka Perezida Robert Mugabe yahawe iki gikombe ahanganye na Ban Ki Moon, Bill Gates, Perezida wa Koreya y’epfo Park Geun-hye n’abahoze ari aba minisitiri b’intebe b’ubuyapani Tomiichi Murayama na Yasuo Fukuda.
Tomiichi Murayama wagombaga gusangira iki gihembo na Perezida Mugabe, nawe yavuze ko adashobora kugera mu bushinwa kubera intege nke z’ubusaza, ariko anongera kwibaza niba we yari akwiye kubona icyo gihembo.
Ikinyamakuru Africanleadership kivuga ko bitewe n’ibikorwa bimwe na bimwe byaranze ingoma ya Mugabe muri Zimbabwe birimo n’abaturage bishwe mu myaka ya 1980, kimwe n’izahara ry’ubukungu muri iki gihugu, bishobora gutuma nawe atemera iki gihembo.
Igikombe cyitiriwe umushinwa, Confucius cyatangiye gutangwa mu mwaka w’2010, icyo gihe gihabwa Liu Xiaobo. Mu mwaka wa 2011, cyatanzwe mu bryo bugoranye kuko Leta y’ubushinwa yavugaga ko kiyihesha isura mbi, ariko cyiza guhabwa uwari Minisitiri w’intebe w’Uburusiya Vladmir Putin.
Muri 2012 cyahawe Kofi Annan, 2013 gihabwa visi perezida wa Leta y’Abaturage y’u Bushinwa, naho 2014 cyari cyagenewe, Fidel Castro, ubwo yayoboraga Cuba.
Gusa aba bose ntibigeze bajya kuzana ibi bihembo babaga batsindiye, kuko abenshi bavugaga ko babyumvise mu bitangazamakuru aho kubibwirwa n’abateguye ibihembo.



















TANGA IGITEKEREZO