Perezida Mugabe yabitangaje ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 91 mu kwezi gushize, mu birori by’akataraboneka byari byitabiriwe n’abantu benshi.
Yabwiye abari bitabiriye ibirori, byari byabereye muri Hotel Victoria falls ko uwari visi perezida w’ishyaka, Joice Mujuru, yakoresheje abapfumu babiri bakomoka muri Nigeria mu mugambi we wo kumwivugana.
Majuru yirukananywe hamwe n’abaminisitiri barenga 10 bazira gucura umugambi wo kwicisha Perezida Mugabe ndetse no kwijandika muri ruswa.
Uwo wahoze ari Visi Perezida yakomeje guhakana ibyo aregwa byose ndetse na bamwe mu ba minisitiri barimo bategura gutanga ikirego nyuma yo kwirukanwa muri Zanu-PF.
Perezida Mugabe yavuze ko Majuru yagerageje kumukura ku butegetsi na nyuma y’uko atsinze amatora ya 2013.
Yagize ati “Twabashije kumenya ibyo Majuru yakoraga iwe mu rugo, nubwo yari kumwe n’abapfumu. Aherutse gutumira abapfumu ba babiri bo muri Nigeria. Twumvise ko ari inararibonye mu bupfumu, n’inararibonye ni byo, ariko ni inararibonye mu kwiba abantu, abantu b’abasazi.”
Yavuze ko abo bapfumu bategetse Majuru kugura inkoko, nyuma zaje guhabwa amazina perezida, umufasha wa perezida ndetse na Visi Perezida Emmerson Mnangagwa.
Akomeza avuga ko Majuru wanabaye depite imyaka 10 yakoze iyo migenzo yambaye ubusa.
Mugabe yarabajije ati “Ese abo banyanijeriya bakurahe imbaraga zo gufungira roho y’umuntu mu nkoko cg intama? Hanyuma bakamwica? ”… Imana ni iyacu twese? Nanjye njya gusenga, sinemera ibinyoma, twese twigishijwe ijambo ry’Imana.”
Nubwo byakomeje kuvugwa ko yacuze umugambi wo gushaka kwica Perezida Mugabe kuva mu 2013, Majuru nta cyaha na kimwe yigeze ahamwa nacyo ngo agihanirwe.
Na Perezida Mugabe yakomeje kujya avuga ko abaminisitiri birukanywe bazafungwa kubera ruswa, kugeza ubu nta kintu na kimwe kirakorwa.
Umwaka ushize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Nijeriya yari yahamagariye abanyazimbabwe batuye i Abuja Perezida Mugabe nyuma y’uko avuze ako abanyanijeriya bamunzwe na ruswa.
Perezida Mugabe ayobora Zimbabwe kuva yabona ubwingenge mu 1980 akaba atangaza kandi ko yashyizweho n’Imana kugira ngo ayobore iteka.



















TANGA IGITEKEREZO