Robert Mugabe, Perezida wa Zimbabwe yatorewe kuyobora Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika mu nama ihuza abakuru b’ ibihugu by’ Afurika irimo kubera i Addis Ababa muri Ethiopia.
Perezida Robert Mugabe w’imyaka 90, asimbuye Mohamed Ould Abdel Aziz wa Mauritania wayiyoboraga kuva mu kwezi kwa mbere 2014.
Akimara gutorerwa uwo mwanya yagize ati” Kuko muntoye ngo nyobore uyu muryango wiyubashye kandi muzi n’inshingano z’ingirakamaro munshinze nanjye mbyemeye nicishije bugufi.”
Mugabe ari mu bakuru b’ibihugu bamaze igihe kinini ku butegetsi muri Afurika . Yayoboye Zimbabwe nyuma yo kuyihesha ubwigenge mu 1987.
YAje kuzana impinduka yirukakana abazungu mu bikingi abigabira abirabura bituma arebwa nani mu bihugu bikomeye by’Isi.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byamufungiye ingendo.
Yari yatumiwe mu nama y’ibihugu by’Uburayi na Afurika umwaka ushize ariko yisubiraho umugore we bamwimye visa.
George Charamba umuvugizi wa perezida Mugabe yatangarije televiziyo y’ igihugu cya Zimbabwe, ko perezida Mugabe atishimiye uburyo gahunda z’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika zigengwa n’ ibihugu by’ ibihangange.


















TANGA IGITEKEREZO