Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe yatangaje ko nta muzungu wemerewe gutunga ubutaka muri Zimbabwe asobanura ko bazatunga inganda, amasosiyete cyangwa bakigumira mu mazu yabo aherereye mu mijyi ya Zimbabwe gusa.
Mugabe yagize ati “Bashobora gutunga inganda n’amasosiyete, cyangwa bakigumira mu mazu batuyemo mu mijyi yacu, ariko nta uzatunga ubutaka".
Akomeza agira ati “Hari aho twumva ngo bashyigikiwe n’abaminisitiri muri Guverinoma n’abanyapolitiki baturanye. Tuzahangana n’icyo kibazo.”
Ikinyamakuru The Star kivuga ko Mugabe yabitangarije abahinzi bato bagiye batuzwa mu masambu yambuwe abazungu bakaba bari bahangayitse nyuma yo kumenya ko itegeko ribemerera ubwo butaka riri guhinduka.
Ijambo rya Mugabe ryavuzwe ku wa Gatatu ubwo yari ahitwa Mashonaland.
Mu minsi yashize abazungu batuye muri Zimbabwe bambuwe amasambu ahabwa abenegihugu ngo bayabyaze inyungu.
Kuri ubu ikiri kuvugwa n’uko hari abahawe ayo masambu bashobora kubura uburenganzira kuri yo bitewe n’impamvu zitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO