00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Mugabe yiyamye abaringaniza umugabo n’umugore

Yanditswe na

Jean Pierre Mazimpaka

Kuya 31 January 2015 saa 07:26
Yasuwe :

Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe watorewe kuyobora umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yavuze ko umugore adashobora kureshya n’umugabo mu nama ya 24 y’uwo muryango.
Ayo magambo ya Perezida Mugabe w’imyaka 90 uyobora Zimbabwe, yayavugiye mu nama ya AU yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Kongerera ubushobozi abagore”.
Aganira n’umunyamakuru wa Radiyo ijwi rya Amerika, Perezida Mugabe yagize ati “Iyo ugeze aho ibintu bibera, ntabwo biba biboroheye. Bagomba gushaka, bagomba kugira (…)

Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe watorewe kuyobora umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yavuze ko umugore adashobora kureshya n’umugabo mu nama ya 24 y’uwo muryango.

Ayo magambo ya Perezida Mugabe w’imyaka 90 uyobora Zimbabwe, yayavugiye mu nama ya AU yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Kongerera ubushobozi abagore”.

Perezida Mugabe watorewe kuyobora umuryango w'Ubumwe bwa Afurika

Aganira n’umunyamakuru wa Radiyo ijwi rya Amerika, Perezida Mugabe yagize ati “Iyo ugeze aho ibintu bibera, ntabwo biba biboroheye. Bagomba gushaka, bagomba kugira abana, bagomba kuba mu rugo, icyo ni ikibazo..., ndimo ndavuga ko bidashoboka ko umugore yareshya n’umugabo. Urabibona, twe abagabo; dushaka abana. Umugore uwo ariwe wese uko yaba akomeye kose, tumutera inda. Urabibona, twe dusigara uko twari tumeze. Ntabwo bishoboka... icyo kintu gusa,”

Si ubwa mbere Perezida Mugabe umaze ateza kutumvikana ku buringanire bw’umugabo n’umugore. Mu 2013 yigeze kwita abanyapolitiki batavuga rumwe na we ko ari “Abagore gusa”.

Perezida Mugabe yabitwikiriye avuga ko abagore bagomba kwishyurwa umushahara ungana n’uw’abagabo ndetse no bakoroherezwa mu gihe cyo kubyara bari mu kazi.

Yagize ati “Bagomba kwishyurwa niba bahawe akazi, aho kugira ngo Guverinoma cyangwa ibigo bibakoresha bivuge ngo tuzaguhemba amezi atatu gusa. Agomba kuba amezi icyenda yose uko yakabaye.”

Umwe mu banyamategeko baharanira burenganzira bwa muntu muri Zimbabwe Beatrice Mtetwa, ntiyemeye ko Perezida Mugabe yavuze ko abagore bagomba kujya munsi y’abagabo.

Ati “Ntabwo nizera ko Perezida ashobora kuvuga ibyo bintu. Ntabwo bishoboka kuko hari itegeko ryashyizweho umukono mu 2013 riha umugorere ububasha bwose bwo kureshya n’umugabo muri Zimbabwe.”

Yagaragaje ko niba Perezida Mugabe yatinyutse gushyira abagore munsi y’abagabo, amagambo yavugaga ko ashobora kuzasimburwa ku butegetsi n’umugore we nta gaciro yaba afite kuko nawe (Umugore wa Mugabe) yayoboka ivuriro agakomeza kubyara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages