Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni arasaba ko abayobozi b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bashyira hamwe mu gukuraho amategeko amwe n’amwe atuma ubucuruzi butagenda neza (non-tariff barriers).
Perezida Museveni ubwo yari kumwe n’abanyamategeko ba EAC (East African Legislative Assembly) ku wa gatatu i Kampala, yabatangarije ko aya mabwiriza ari amwe mu bituma EAC idatera imbere mu bukungu.
Museveni agira ati “Aya mategeko yiyongera ku buryo dusanzwe tudateye imbere, nta bikorera bafite ingufu, nta nganda zihagije yewe n’ubuhinzi na bwo buracyari inyuma. Bityo kuba ubucuruzi butakorwa mu bwisanzure ni ko igihombo gikomeza kudusatira.”
Bityo Museveni abona amahirwe yo gutera imbere kwa EAC asigariye mu kureka ubucuruzi mu karere bugakorwa, hatabayeho kubuhagarikisha amategeko cyane hirindwa kurushanwa hagati y’ibihugu bigize umuryango.
Ubucuruzi bukorewe mu mategeko abuza ubwisanzure mu bucuruzi butuma abacuruzi batanga ruswa ku mipaka n’ahandi bigura ngo bambutse ibicuruzwa byabo.
Nk’uko bitangazwa na Africa review, umuvugizi wa EALA Margaret Zziwa avuga ko amategeko atuma ubucuruzi butagenda neza muri EAC agera kuri 41.
Na none kandi hari igihe usanga guverinoma idafite uruhare muri ayo mategeko yagiyeho ashozweho n’abasoresha ku buryo hari aho aboneka n’aho ataboneka mu bihugu bya EAC bityo ubumwe bukaba burasenyutse.
Igitekerezo cya Perezida Museveni kije cyunganira ingamba zimwe na zimwe ubuyobozi bwa EAC bwatangiye kwigaho, nko gukuraho ibyangombwa by’akazi byatumaga bamwe bumva batajya gushaka akazi mu baturanyi kuko nta byo bafite.



















TANGA IGITEKEREZO