00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Museveni avuga ko abanyafurika bamenye Imana mbere y’amaza y’abazungu

Yanditswe na

Jean Paul Kayitare

Kuya 17 February 2015 saa 07:37
Yasuwe :

Perezida Museveni yemeza ko abanyafurika bamenye Imana mbere y’amaza y’abamisiyoneri b’abakirisitu cyangwa abayisilamu, ariko agahamya ko mu myaka 100 iyogezabutumwa ritangiye muri Uganda, ryabaye inyongera nziza ku ndangagaciro z’abanya Uganda.

Museveni, ati “Izina ry’Imana muri Acholi ni Lubanga, abanyankore bo bemeraga Ruhanga bisobanuye umuremyi, ibyo byari imyuka ariko ntibyari Imana.”

Icyakora Perezida Museveni yemeza ko imyaka 100 Ubukirisitu bumaze muri Uganda, bwafashije nk’inyongera nziza ku ndangagaciro, aho bwigishije kubabarira nta kiguzi.

Ati: “Yesu ku musaraba yaravuze ngo bababarire kuko batazi icyo bakora. Abanyafurika bari bafite umuco wo kwihorera, muri Ankole, ariko hakabaho no gusabana imbabazi. N’ubwo byari bimeze bityo, ubukirisitu bwazanye inyongera ku mibereho y’ abanyafurika.”

Mu ijambo rye yavugiye mu muhango wo kwizihiza imyaka 100 kiliziya gatulika ishinze imizi muri Uganda kuri iki cyumweru tariki ya 15 Gashyantare 2015, yashimye abamisiyoneri b’aba Comboni ku ruhare bagize mu kubanisha abanya Uganda, anasaba abitabiriye ibirori gukurikira Kirisitu mu buzima bwabo.

Yagarutse ku bufatanye bwa kiliziya gatulika n’ubuyobozi bwite bwa leta, ko bakwiye gukomeza gukorera hamwe aho yavuze ko Musenyeri wa Kabale yabashije guhinga icyayi, akaba asanga ubwo bufatanye bugamije kurwanya ubukene.

Perezida Museveni yahaye inkunga Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Mariya ingana n’amashilingi miliyoni 30 mu kwizihiza isabukuru y’ imyaka 100 kiliziya imaze igeze muri iki gihugu.

Nyiricyubahiro Musenyeri wa York mu Bwongereza, Dr John Sentamu yashimiye Imana kubera imyaka 100 y’ ubukirisitu muri Kitgum, anahamagarira abaturage gukomeza kuba mu bumwe bwa Kirisitu.

Museveni yashimiye ingabo z’igihugu UPDF zagaruye amahoro, ikindi kandi ishyaka rya NRM rikaba ryaragize uruhare mu kugarura amahoro mu karere kandi bikagerwaho.

Yongeye guhamya ko ishyaka rya LRA riyobowe na Joseph Kony ndetse na ADF batsinzwe kandi ko badashobora gusagarira amahoro baharaniye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages