Museveni yagaragaje aho ahagaze mu ntambara ya Iran na Israel kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Kamena 2025, binyuze mu nyandiko yashyize hanze.
Yavuze ko yafashe umwanzuro wo gusohora iyi nyandiko, nyuma yo kumenya ko Ambasaderi wa Iran muri Uganda, atanyuzwe no kuba iki gihugu kitaratangaza aho gihagaze muri iyi ntambara.
Perezida Museveni yavuze ko mu mateka ya Uganda ndetse n’ishyaka NRM, barwanya ivangura rishingiye ku ibara ry’uruhu, ubwoko n’idini, ndetse n’ibijyanye no gutsikamira abagore.
Agendeye kuri uyu murongo, yagaragaje amakosa akorwa n’impande zitandukanye muri iki kibazo cya Iran na Israel.
Ati “Itsinda rya mbere twagiranye ibiganiro ndetse tugira n’icyo turibwira ni Abanya-Iran baharanira ko iba igihugu kigendera ku mahame ya Islam. Buri gihe iyo nasuraga Iran nk’igihe Mahmoud Ahmadinejad yari Perezida nababwiye ko kuvuga ko Israel itemewe nk’igihugu mu Burasirazuba bwo hagati, ari ikosa. Twabwiye Abanya-Iran ko dushingiye kuri Bibiliya, Israel iri mu bihugu bigize kariya gace.”
Yakomeje avuga ko “Ku bw’ibyo byari bikwiriye ifata Loni umwanzuro wo kugabanya Palestine aya moko yombi. Ni amakosa kuba bamwe mu Barabu n’abaharanira ko Iran iba igihugu kigendera ku mahame ya Islam baranze kwemera icyo gisubizo gishingiye ku mateka.”
Museveni yagaragaje ko ikosa rya kabiri ari iry’Abanya-Israel.
Ati “Itsinda rya kabiri ry’abakoze amakosa ni Abanya-Israel ubwabo. Kuki banze igisubizo gishingiye ku kubaho kw’ibihugu bibiri. Kuba bavuga ko Abanye-Palestine badakomoka muri kariya gace ntabwo aribyo[…] ntabwo ushobora kuvuga ko batabarizwa hariya, niba ushobora kubivuga gutyo noneho ni iki wavuga ku Banyaburayi bimukiye muri Amerika, Australie, Afurika y’Epfo n’ahandi, mu myaka 400 gusa ishize? Ibi nibyo Idi Amin yavugaga ubwo yirukanaga Abahinde, avuga ko batabarizwa muri Uganda. Iyo mitekerereze twarayanze.”
Mu 1947 nibwo Umuryango w’Abibumbye wafashe umwanzuro wo kubagabanya Palestine, Abayahudi bagafata igice cyabo n’Abarabu bagafata igice cyabo. Umujyi wa Yeruzalemu, ubu bwoko bwombi bufata nk’ahantu hatagatifu, wagumye mu cyeragati ugirwa agace gahuriweho n’amahanga.
Abayahudi bemeye iyi gahunda ndetse mu 1948 batangaza ubwigenge bw’Igihugu cyabo cya ‘Israel’.
Ku rundi ruhande Abarabu batuye muri aka gace babonye iyi gahunda y’Umuryango w’Abibumbye nk’uburyo bw’amayeri y’Abanya-Burayi bashaka kubibira ubutaka. Iyi niyo yabaye intandaro y’intambara y’ibihugu by’Abarabu byihurije hamwe byiyemeza guhangana na Israel mu ntambara yabaye mu 1948.
Iyi ntambara yari igamije gushyiraho igihugu kimwe cya Palestine nk’uko byahoze mu gihe cy’ubukoloni bw’Abongereza. Byaje kurangira Israel itsinze iyi ntambara ndetse ihita gifata umwanzuro wo kurenga imipaka yari yarashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye, ifata igice kinini cya Yeruzalemu ndetse n’ubundi butaka bwagombaga kuba ubwa Palestine.
Iyi ntambara yarangiye Israel igenzura ubutaka bwose uretse Gaza yagenzurwaga na Misiri na West Bank yagenzurwaga na Jordanie.
Mu 1967 Israel yongeye kwisanga mu ntambara y’iminsi itandatu n’ibi bihugu by’Abarabu, na none irangira Israel itsinze ndetse yigararuriye West Bank na Gaza. Bivuze ko iki gihe Israel yari ifite ubutaka bwose bwahoze buzwi nka ‘Palestine’ harimo na Yeruzalemu. Ibi nibyo Museveni yahereyeho avuga ko Israel, itashyigikiye ko habaho ibihugu bibiri nk’uko byari byasabwe na Loni.
Yikomye abo mu Burengerazuba bw’Isi
Perezida Museveni yagaragaje ko abandi bakora amakosa akomeye muri iki kibazo cya Israel, ari ba gashakabuhake bo mu Burengerazuba bw’Isi, barangajwe imbere n’Urwego rishinzwe ubutasi muri Amerika (CIA).
Ati “Kuko mu 1953 bahiritse Umuyobozi wa Iran wari watuwe binyuze muri demokarasi, Mohammad Mosaddegh kuko bashakaga kwiba ibikomoka kuri peteroli muri Iran. Nibo baremye uru rwango rufitwe n’aba bayobozi (ba Iran) nabo bafite aho bahagaze hatari mu kuri.”
Museveni yavuze ko ikosa rya kane ari ukwibwira ko iki kibazo cyo mu Burasirazuba bwo hagati kizakemuka binyuze mu gukoresha inzira z’imirwano, by’umwihariko igirwamo uruhare n’ingabo zitari iz’ibihugu birebwa n’iki kibazo.
Museveni atangaje ibi mu gihe Israel na Iran biri mu ntambara kuva ku wa 13 Kamena 2025. Nubwo Perezida Donald Trump wa Amerika yari yatangaje agahenge, Israel yavuze ko igiye kubura ibitero kuri Iran kuko itubahirije aka gahenge.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!