00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Museveni yahagurukiye abasirikare bakuru

Yanditswe na

Fabrice Fils Twizeyimana

Kuya 6 October 2013 saa 11:50
Yasuwe :

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yategetse ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri ruswa ivugwa mu gisirikari cye, nyuma y’uko umwe mu bayobozi bakuru ba Leta zunze ubumwe za Amerika abwiye Museveni ko afite igisirikari cyiza, ariko bamwe mu bayobozi bakuru b’ingabo ari “amabandi”.
Perezida Museveni yagaragaraga nk’ufite amakuru yuzuye ko hari uburiganya bukomeye cyane bukorwa mu gutanga amazi n’umuriro mu gisirikare, aho bamwe bafata umuriro n’amazi by’igisirikare bakabyikoreshereza (…)

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yategetse ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri ruswa ivugwa mu gisirikari cye, nyuma y’uko umwe mu bayobozi bakuru ba Leta zunze ubumwe za Amerika abwiye Museveni ko afite igisirikari cyiza, ariko bamwe mu bayobozi bakuru b’ingabo ari “amabandi”.

Perezida Museveni yagaragaraga nk’ufite amakuru yuzuye ko hari uburiganya bukomeye cyane bukorwa mu gutanga amazi n’umuriro mu gisirikare, aho bamwe bafata umuriro n’amazi by’igisirikare bakabyikoreshereza mu ngo zabo cyangwa za bene wabo. Yashimangiye ko atazihanganira kwirukana uwo ari we wese imibare izagaragaza ko yakoze ubujura, ko azahambirizwa riva.

Iyi gasopo Museveni yayitanze ubwo yari mu muhango wo guherekeza ingabo za Uganda zari zigiye mu butumwa bw’amahoro muri Somalia.

Mbere y’uyu muhango, Museveni yabanje kugirana inama n’abakuru b’igisirikare cya Uganda, aho bivugwa ko yatonganyije bikomeye aba basirikare kubera ubujura bwavuzwe ku basirikare bakuru ba Uganda muri Somalia.

Ikinyamakuru the Monitor dukesha iyi nkuru, kiravuga ko bamwe mu basirikare bakuru bitabiriye iyi nama harimo Umugaba mukuru w’ingabo Gen Katumba Wamala, umwungiriza we Gen Major Charles Angina, ukuriye urwego rw’ubutasi Brig Gen Charles Bakahamura n’abandi.

Iyi nama yabaye hashize igihe gito Gen Charles Bakahamura ahaye raporo Perezida Museveni, ko habayeho ubujura mu gisirikare cyabo kiri muri Somalia.

Perezida Museveni yabwiye aba basirikare bakuru ati “bariya bantu b’uruhu rwera (Amerika) barampamagaye barambwira ngo igisirikare cyanjye ni cyiza cyane, ariko ngo kirimo n’amabandi. Njye sinkeneye abajura muri iki gisirikare, umusirikare wese nzamenyaho ruswa, nzamwirukana nta nteguza.”

The minitor ikomeza ivuga ko Museveni yavuze ko atazihanganira umuntu wese wakwanduza isura y’igisirikare cya Uganda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages