00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Museveni yariye karungu kubera Uganda Airlines

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 17 April 2022 saa 11:22
Yasuwe :

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko agiye guhagurukira abayobozi b’Ikigo cy’Indege za Gisivile muri Uganda n’ab’ikigo gikora ubwikorezi bwo mu kirere cya Uganda Airlines kubera ko bakereje gahunda yo gutangiza ingendo ziva Entebbe zijya i Londres nta handi indege zihagaze.

Mu mpera za 2020 nibwo Uganda Airlines yatangiye ibiganiro byo gusaba ko yakora ingendo ziva Entebbe zijya ‘London Heathrow Airport’. Ni nyuma y’uko iki kigo cyari kimaze kugura indege ebyiri zo mu bwoko bwa Airbus A330-800 Neo.

Mbere y’iki gihe iki kigo cyari cyandikiye Ikigo Gishinzwe Indege za Gisivile mu Bwongereza gisaba ubu burenganzira. Byari biteganyijwe ko izi ngendo zizatangira muri Mutarama 2021, gusa kugeza n’ubu nta ndenge n’imwe ya Uganda Airlines yari yahaguruka Entebbe ijya mu Bwongereza nta handi inyuze.

Iki kibazo ni kimwe mu byagarutsweho mu biganiro Perezida Museveni aherutse kugirana na Ambasaderi w’u Bwongereza muri Uganda nk’uko tubikesha Chimpreports.

Aya makuru akomeza avuga ko Ambasaderi Kate Airey yabonanye na Museveni arakaye cyane ndetse atumva uburyo ubuyobozi bwa Uganda bushobora gukerereza gahunda nk’iyi kuri uru rwego.

Perezida Museveni yavuze ko mu byakereje uru rugendo harimo imikorere mibi y’inzego z’ubuyobozi bw’iki kigo ikomoka ku butegetsi bwa Idi Amin.

Ati “Mu gihe cya Amin, twasanze imikorere y’inzego za Leta yarangiritse, aba bantu ni abo kunyunyuza abandi gusa, usanga bategereje umushahara gusa. Icyagiye gifasha Uganda mu rugendo rw’iterambere harimo igisirikare n’Urwego rw’Abikorera nubwo hagiye habaho inzitizi zatewe n’inzego za Leta. Abantu bakora mu Rwego rw’indege bishyurwa neza kuki badashobora gukemura ikibazo cy’uru rugendo? Ni abanzi b’igihugu.”

Umuyobozi w’agateganyo wa Uganda Airlines, Jenifer Bamuturaki aherutse kuvuga ko kuba bataratangiza uru rugendo byatewe n’ibyangombwa batarabona yemeza ko bizageza muri Kamena 2022 iki kibazo cyaramaze gukemuka.

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko agiye guhagurukira abayobozi b’Ikigo cy’Indege za Gisivile muri Uganda n’aba Uganda Airlines kubera ko bakereje ingendo ziva Entebbe zijya i Londres nta handi indege ihagaze.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages