Ni icyemezo Museveni - umuyobozi mukuru w’ishyaka NRM riri ku butegetsi - yatangaje nyuma y’umunsi umwe asinyanye na Mao amasezerano y’imikoranire. Ni umuhango witabiriwe n’abanyamabanga bakuru b’aya mashyaka yombi.
Muri izo mpinduka yakoze, Museveni yagize Hamson Obua umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Guverinoma.
Ni mu gihe Beatrice Akello Akori yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gukurikirana ibijyanye n’ubukungu, mu biro by’umukuru w’igihugu. Peter Ogwang wari usanzwe uri uwo mwanya yagizwe umunyamabaga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi na Siporo, asimbuye Obua.
Iki gikorwa cyafashwe nk’igikomeye muri politiki ya Uganda, aho Museveni yemeye gukorana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, kandi batavuye mu mashyaka yabo.
Museveni yashimye Norbert Mao wemeye kujya muri Guverinoma, avuga ko nubwo ishyaka rye ribarizwa mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, ritigeze rigira ibikorwa bisenya.
Yakomeje ati "Baranenga, ariko ntabwo basenya."
Abasesenguzi muri politiki ya Uganda bavuga ko Museveni afite umugambi yo kwiyegereza abaturage bo mu majyaruguru ya Uganda, nyuma y’uko abayobozi bakomokayo bapfuye mu buryo butunguranye, mu minsi ishize.
Barimo Jacob Oulanyah wari Perezida w’Inteko ishinga amategeko na Major General Paul Lokech wari umuyobozi wungirije wa Polisi ya Uganda.
Iki cyemezo ariko nticyashimishije amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda.
Gusa bavuga ko bidatangaje cyane ahubwo ari amateka arimo kwisubiramo, kuko no mu 1986 uwari umuyobozi wa DP, Paul Kawanga Ssemogerere, yemeye kwinjira muri Guverinoma yari ishyizweho na NRM.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!