Perezida Museveni yakiriye abo mu muryango wa Idi Amin Dada kuwa kabiri tariki 07 Nyakanga 2015 mu ngoro ye Entebbe muri Uganda.
Amakuru atangwa n’ibiro bya Perezida Museveni avuga ko yabonanye n’umuryango wa Idi Amin na Sarah Kyolaba bari barashakanye akaba aherutse kwitaba Imana mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2015.
Aya makuru akomeza avuga ko Museveni yemeye ko Leta izishyurira amashuri abana bose Idi Amin yabyaranye na Sarah nyuma yo kumurondorera ibibazo bagiye bahura na byo muri iyi myaka ishize.
Uyu mupfakazi akaba yari yarajyanye n’umugabo we mu buhungiro muri Saudi Arabia, ariko mu myaka 30 ishize yabaga mu Bwongereza, aho yari afite inzu itunganya imisatsi mbere yo kwitaba Imana azize indwara ya cancer mu bitaro bya London&Royal Free Hospital.
Mu ishyingurwa rye, n’ubwo Museveni atari ahari, Guverinoma yari ihagarariwe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu James Baba.
Uretse kwishyurirwa amashuri, uyu muryango wanahawe ubutaka bwo guhinga kugira ngo barusheho kwisanga mu gihugu.
Idi Amin Dada yategetse Uganda kuva mu 1971, nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Militon Obote, na we abuvaho mu 1979.



















TANGA IGITEKEREZO