Perezida Museveni wa Uganda yatangaje ko icyatumye yirukana uwahoze ari minisitiri w’intebe Amama Mbabazi ari uko yari yatangiye kubiba amacakubiri mu baturage.
Amama Mbabazi yavanywe ku mwanya wa misitiri w’intebe tariki ya 18 Nzeri ahita asimbuzwa Dr Hurahaka Rugunda w’inkoramutima ya hafi ya perezida Museveni akaba no mu ishyaka rya NRM riri ku butegetsi muri Uganda.
Iyirukanwa rye ryavuzweho byinshi cyane ariko bivugwa ko yazize kuba yaragaragaje inyota yo kuziyamamaza ku mwanya wa perezida mu matora ya 2016 aho yari kuzahangana na Museveni.
Mu kiganiro na BBC Africa ku wa gatatu tariki ya 22 Ukwakira Museveni yavuze ko atirukanye Mbabazi kubera ku mutinya mu matora.
Ati” Nta bwoba mfite bwo guhangana ariko sinakwihanganira umuntu winjira mu bikorwa byo gusenya ubumwe.”
Nibwo ba mbere Museveni yari yeruye kuvuga ku kibazo cyatumye minisitiri w’intebe wari umazeho imyaka itatu avanwa ku butegetsi.
Museveni kandi yahakanye amakuru avuga ko yaba ari gutegura umuhungu we ngo azamusimbure ku mwanya wa perezida .
Yagize ati” Uganda ntabwo ari igihugu kiyoborwa n’ubwami uvaho agasimburwa n’umwna we”



















TANGA IGITEKEREZO