Ibi yabigarutseho mu ibaruwa aheruka kwandikira Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi, General Edward Katumba Wamala, aho yamubwiye ko abo bakozi bakwiriye kwirukanwa kubera ko bahawe akazi kubera ruswa.
Perezida Museveni ashingira kuri ibi agaragaza ko ari byo bisigaye bituma kuri iki kibuga cy’indege hagaragara imitangire mibi ya serivisi.
Ati “Nakiriye amakuru y’uko mu kigo cya UCAA higanjemo ruswa ikomeye cyane, aho abantu batujuje ibisabwa basigaye bahabwa akazi ko gukora ku kibuga cy’indege cya Entebbe batujuje ibisabwa. Ibi bisigaye bituma haboneka imitangire mibi ya serivisi.”
Yakomeje avuga ko ibyo bikwiriye guhagarara kuko kuri iki kibuga cy’indege haherutse kugaragara ibimeze nk’amahano, ubwo uwahoze ari umugore wa Perezida wa Tanzania, Maria Nyerere, yaheraga muri ‘ascenseurs’ yabuze umuntu umufasha.
Ati “Maria Nyerere yaheze muri ‘ascenseurs’ igihe cy’iminota irenze ine yabuze umufasha. Ni bwo hakozwe iperereza dusanga ko hari abakozi bagera ku 152 bakora kuri iki kibuga cy’indege batujuje ibisabwa. Ni yo mpamvu abo bantu bose bakwiriye kwirukanwa bakajyana n’ababahaye akazi.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!