Ku wa Kane, Minisitiri mu Biro bya Perezida, Milly Babalanda, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda ko Perezida Museveni ari we watanze amafaranga yakoreshejwe mu kwita ku Mwami Oyo mbere y’urupfu rwe no gutwara umurambo we.
Umurambo w’Umwami Oyo wavanywe i Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, unyuzwa i Nairobi muri Kenya mbere yo kugezwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe.
Babalanda yabivuze ubwo yasobanuriraga Inteko Ishinga Amategeko imyiteguro irambuye Leta iri gukora ifatanyije n’umuryango w’Umwami ndetse n’Ubwami bwa Tooro, kugira ngo Umwami Oyo asezerwe mu cyubahiro.
Umurambo we wageze ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026, saa Yine za mu gitondo. Perezida Museveni ni we utegerejwe kuwakira, mbere y’uko ujyanwa i Kyegegwa mu ndege.
Umurambo uzahita ujyanwa mu Ngoro y’Ubwami ya Karuzika, aho uzaba uri kuva ku wa 4 kugeza ku wa 12 Nzeri 2026. Muri icyo gihe, inshuti, abayobozi n’abaturage bazemererwa kuwusezeraho.
Buri mugoroba hazajya haba umuhango wo gusenga no guha umwanya abifuza kuvuga ku buzima n’ibikorwa byaranze Umwami Oyo.
Umuhango wo kumushyingura ku mugaragaro uzaba ku wa 12 Nzeri, umunsi yari kuba yizihizaho imyaka 31 amaze yimitswe nk’Umwami wa Tooro.
Umwami Oyo yapfuye ku wa 28 Kanama 2026, nyuma y’imyaka 31 ayoboye Ubwami bwa Tooro. Minisitiri w’Ubuzima wa Uganda, Dr Chris Baryomunsi, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko yazize indwara ya kanseri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!