Mu itangazo ibi biro byashyize hanze byavuze ko Perezida Ndayishimiye agiye kujya muri RDC ku butumire bwa mugenzi we. Uru ruzinduko ruzatangira ku wa 12 Nyakanga rukarangira ku wa 14 Nyakanga 2021.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko uru ruzinduko ruri mu murongo “W’ubushake bw’abakuru b’ibihugu byombi bwo kurushaho gushimangira umubano n’ubuhahirane bihuza abaturage ba RDC n’u Burundi.”
Biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu byombi bazaganira ku mubano w’ibihugu byombi, akarere ndetse n’ubutwererane mpuzamahanga.
Mu gihe kitageze ku kwezi, Perezida Ndayishimiye ni Umukuru w’Igihugu wa gatatu wo mu bihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba ugiye guhura na Antoine Tshisekedi. Ni nyuma ya Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Paul Kagame w’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!