Perezida Ndayishimiye yageze ku butegetsi mu 2020 asimbuye Pierre Nkurunziza wari umaze gutabaruka.
Nubwo afite akamenyero ko gutanga ubutumwa yisekera ariko aba abwiriramo abatavuga rumwe na we bafite umugambi wo kumukura ku butegetsi yaba akiriho cyangwa yishwe.
Mu 2022 yavuze mu buryo bweruye ko hari hateguwe umugambi wo kumuhirika ku butegetsi ari na bwo yirukanye Gen. Alain Guillaume Bunyoni wari Minisitiri w’Intebe nk’uko inkuru ya Burundidaily ibivuga.
Mu myaka itatu amaze ku butegetsi, Ndayishimiye yibona nk’umuntu w’igihangange akanenga abo mu ishyaka rye bafite inyota yo kumusimbura.
Mu mbwirwaruhame aherutse kuvuga, yabagereranyije n’abanebwe badafite ubushobozi bwo kuyobora u Burundi.
Ati “Mu bankikije harimo abashaka umwanya wanjye. Iyo nitegereje ukuntu bafite akamenyero ko kutagira icyo bakora no mu gihe bari mu biro, nibaza ukuntu bayobora u Burundi. Njye nzi uko bayobora igihugu, intambwe ya mbere narayiteye, ibyo mvuga nzi impamvu yabyo.”
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko mu bigaragara Ndayishimiye yasogongeye ku buryohe bw’ubutegetsi ku buryo ashobora kwiyamamaza muri manda ya kabiri mu 2027.
Kuva Gen. Alain Guillaume Bunyoni yakwirukanwa ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, nta zindi nshingano arahabwa. Ni kimwe n’uwari umuyobozi mu biro bya Perezida, Gen. Gabriel Nizigama.






Ibitekerezo 0