Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Perezida Ndayishimiye, yavuze ko we n’igihugu muri rusange batewe agahinda n’iyi mpanuka, asaba abahuye n’iki cyago gukomera no kudacika intege.

Ati “Dutewe umubabaro n’isoko ryo mu Mujyi wa Ngozi ryaraye rihiye, aho abaturage bahakorera baraye bahaburiye ibyabo. Twihanganishije cyane abagezweho n’ibyo byago, tubasaba kudacika intege.”

Iyi nkongi yasize abacuruzi bakorera muri iri soko batakaje byinshi mu byo bari batunze, ndetse abaturage batandukanye bagaragaje impungenge basaba ko hakongerwa imbaraga mu gukumira inkongi z’umuriro mu masoko no kunoza uburyo bwo kuzizimya.

Abaturage basubije kuri ubu butumwa bwa Perezida Ndayishimiye bakomeje kwihanganisha ababuze ibyabo, abandi bagaragaza ko hakenewe ubushakashatsi bwimbitse ku bitera inkongi zikunze kwibasira amasoko kugira ngo izindi mpanuka nk’izi zikumirwe.

Iri soko ry’i Ngozi ryahiye rirakongoka
Iri soko ry’i Ngozi ryahiye rirakongoka