Ibi Perezida Ndayishimiye yabitangaje ubwo yari mu ruzinduko yagiriye muri Uganda, aho yari yanitabiriye umuhango w’irahira rya Museveni wabaye ku wa 12 Gicurasi 2021.
Amashusho yashyizwe hanze na Televiziyo ya Leta ya Uganda (UBC) agaragaza Perezida Ndayishimiye hamwe n’itsinda ry’abari bamuherekeje bari kugirana ibiganiro n’uruhande rwa Uganda rwari ruyobowe na Perezida Museveni.
Mu gihe Perezida Ndayishimiye yari ahawe umwanya ngo agire icyo avuga, yabwiye Perezida Museveni ko Abarundi bamufata nk’umubyeyi.
Ati "Nk’uko mubizi Nyakubahwa u Burundi bugufata nk’umubyeyi w’igihugu cyacu kubera ko wafashije u Burundi mu kuzana ubumwe n’ubwiyunge none nk’uko wabivuze ubu u Burundi buri mu mahoro kubera wowe nyakubahwa."
"U Burundi ntibuzibagirwa uburyo witanze by’umwihariko mu 2015 ubwo wemeraga kwitanga ukaza unyuze ku nzira y’ubutaka mu gihe ibindi bihugu byahungaga u Burundi ngo hari intambara, kwari ukwitanga kandi turagushimira cyane."
Yahawe urw’amenyo
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bamuhaye urw’amenyo bagaragaza iyi mvugo ya Perezida Ndayishimiye nk’igaragaza ugucinya inkoro.
Uwitwa Assumpta Seminega abinyujije kuri Twitter yagize ati "Ubu nibwo bwoko bwa Perezida abo mu Burengerazuba bw’Isi bifuriza Afurika, ubu ndumva impamvu batwanga."
This is the kind of president that westerners want for Africa, now I understand why they hate us.
— Assumpta U. Seminega (@UmunyanaAS) May 15, 2021
Mike Mugabo we yavuze ko "Umukurambere w’Abarundi "CAMBARANTAMA" yumvise ibyo Perezida Ndayishimiye yavuze yakwiyahura ngo kuko ari akamaramaza."
Mike Mugabo yakomeje agira ati "Umwami "Ntare I Kivimira Savuyimba Semunganzashamba Rushatsi" yumvise ukuntu Perezida Ndayishimiye amugereranyije na Kaguta Museveni yakumirwa.... ni akabyazantama ba sha!"
Binteye isesemi nukuri 🤭🤭😡😡
— Geraldine Nyirasafari (@GeraldineNyrsfr) May 15, 2021
Umukurambere w'abarundi "CAMBARANTAMA" yumvise ibyo @GeneralNeva avuze yakwiyahura.... Ni akamaramaza.
— Mike Mugabo (@MikeMugabo1) May 15, 2021
Umwami "Ntare I Kivimira Savuyimba Semunganzashamba Rushatsi" yumvise ukuntu @GeneralNeva amugereranyije na @KagutaMuseveni yakumirwa
.... ni akabyazantama ba sha!
— Mike Mugabo (@MikeMugabo1) May 15, 2021
Francis Mugisha we yavuze ko imyitwarire nk’iyi yo gusingiza Perezida Museveni iri mu bimunezeza cyane. Ati "Ubu kuri Museveni, Ndayishimiye amugereye aho ashaka kumupfukamirira akamwita ko ari we ugize u Burundi, ari se w’u Burundi. Ibyo nibyo yikundira yigize nk’umwami wo kuramya utabikoze agafatwa nk’umwanzi nguwo Museveni ,Se w’u Burundi, akaba ubu yarabaye Sabavandimwe wifuza kuyobora akarere."
A father? I bet Burundian government have a slight own definition of a #Father, actually f* it.
— Tuyikunde Gaba Nick (@gaba_nick) May 15, 2021
It’s a pity! What a presidential speech!!!
— Elijah Ngabo (@ElijahNgabo) May 16, 2021
Imagine kweli ngo father this is bullshit
— jules kayitsinga (@zalaskay84) May 15, 2021
Ese burya!?? Bavugaga ngo uburundi ngo nabwo bwabaye imfubyi ya l'ONU burigushaka umubyeyi naho kumbe ni iyi speech!! Oohh burundi🇧🇮
— Marcom X from 🇷🇼 (@Claptonbig2021) May 16, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!