Mu ntangiriro z’iki Cyumweru umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Leta mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, washyize hanze amashusho agaragaza umwe mu basirikare b’u Burundi bafatiwe ku rugamba, bari kurwana ku ruhande rw’ingabo za Congo (FARDC).
Icyo gihe M23 yavugaga ko hari abapfuye ndetse hari amwe mu mazina y’abasirikare b’u Burundi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, bivugwa ko bamaze kugwa muri Congo.
Ishyaka MAP-Burundi Buhire ryatangaje ko biteye inkeke uburyo abasirikare b’u Burundi baba bari kugwa muri Congo barwanira iyo Leta, mu gihe ingabo z’u Burundi zizwi ziriyo ari iziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Umuvugizi w’iryo shyaka, Libérat Ntibashirakandi mu kiganiro yashyize hanze yagize ati “Turasaba Perezida wa Repubulika kujya ahabona akihanganisha imiryango yabuze abayo, agatangaza ibyo gusezera mu cyubahiro abasirikare baguye muri RDC mu mirwano itagakwiriye kuba ireba u Burundi, no gushaka uburyo bafunguza abasirikare b’u Burundi bari mu maboko ya M23.”
Nubwo Leta y’u Burundi itaremeza cyangwa ngo ihakane ko hari ingabo zayo zaguye muri Congo, Ntibashirakandi yasabye ko bivugwa ku mugaragaro ndetse hagatangazwa uburyo gufata mu mugongo ababuze ababo bizakorwa.
Ati “Hagomba kugaragazwa uburyo bwo guha impozamarira imiryango yabuze abayo nubwo boherejwe mu buryo bw’ubwiru.”
Ubusanzwe mbere yo kohereza ingabo z’igihugu mu mahanga, bica mu masezerano azwi byaba na ngombwa Inteko Ishinga Amategeko ikamenyeshwa cyangwa ikabitorera.
Ingabo zigiye gutyo kandi zikomeza kwambara umwambaro zisanganywe, hakanenwa n’ibikurikizwa mu gihe umwe muri izo ngabo yaba aguye ku rugamba.
Umwe mu basirikare b’u Burundi M23 yerekanye, yavuze ko bahagurutse mu Burundi basaga 300, nta ntwaro bafite, bakazihabwa bageze muri Congo.
Muri Congo ni naho baherewe imyambaro ya FARDC. M23 yatangaje ko hari n’abandi basirikare b’u Burundi yafashe bugwate.
Ibijyanye n’ingabo z’u Burundi muri RDC bivuzwe mu gihe icyo gihugu ari kimwe mu bigize EAC, byemeye ko hashyirwa imbere ibiganiro ikibazo kigakemuka mu mahoro. Perezida Ndayishimiye ni na we uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri uyu mwaka.






Ibitekerezo 0