00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ndayishimiye yasabye urubyiruko kutambara imyenda ya Gucci na Louis Vuitton

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 15 December 2023 saa 08:45
Yasuwe :

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye urubyiruko kutambara imyambaro ikorwa n’inganda za Gucci na Louis Vuitton, ziri mu zubatse izina ku Isi, kuko bituma badashobora guteza imbere Umugabane wa Afurika binyuze mu guha agaciro ibikorerwa iwabo.

Ibi yabivugiye mu nama yamuhurije i Bujumbura n’urubyiruko rwaturutse mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari. Yabaye ku wa 14 Ukuboza 2023, yibandaga ku ngingo y’ishoramari, amahoro n’umutekano.

Ndayishimiye yabwiye urubyiruko ko rufite ubumenyi kandi ko hari icyizere cy’uko ruzabukoresha ruteza imbere uyu mugabane. Ariko ngo ntibyashoboka rudakoresheje inyurabwenge mu byo rukora.

Uyu Mukuru w’Igihugu yageze ku myambarire y’urubyiruko rumwe na rumwe, arubwira ko rudakwiye kwishimira kwambara ibihenze biva mu nganda zikomeye nka Louis Vuitton na Gucci kuko ruba rudahesha agaciro Afurika.

Yagize ati “Ntimukishime ngo mwambara Gucci, Louis Vuitton. Nimuhe agaciro Afurika n’ibihakorerwa. Iterambere rya Afurika ntirizava ahandi kuko n’iryo mubona mu bazungu ryaturutse muri Afurika."

Iyi nama yabaye mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe yo guteza imbere urubyiruko, Perezida Ndayishimiye akaba yayiyoboye nk’Umunyafurika wahize abandi mu guharanira iterambere ryarwo.

Perezida Ndayishimiye yasabye urubyiruko kutambara imyenda ya Gucci na Louis Vuitton
Perezida Ndayishimiye yagize umwanya wo kuganira n’urubyiruko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages