Ibi yabivugiye mu nama yamuhurije i Bujumbura n’urubyiruko rwaturutse mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari. Yabaye ku wa 14 Ukuboza 2023, yibandaga ku ngingo y’ishoramari, amahoro n’umutekano.
Ndayishimiye yabwiye urubyiruko ko rufite ubumenyi kandi ko hari icyizere cy’uko ruzabukoresha ruteza imbere uyu mugabane. Ariko ngo ntibyashoboka rudakoresheje inyurabwenge mu byo rukora.
Uyu Mukuru w’Igihugu yageze ku myambarire y’urubyiruko rumwe na rumwe, arubwira ko rudakwiye kwishimira kwambara ibihenze biva mu nganda zikomeye nka Louis Vuitton na Gucci kuko ruba rudahesha agaciro Afurika.
Yagize ati “Ntimukishime ngo mwambara Gucci, Louis Vuitton. Nimuhe agaciro Afurika n’ibihakorerwa. Iterambere rya Afurika ntirizava ahandi kuko n’iryo mubona mu bazungu ryaturutse muri Afurika."
Iyi nama yabaye mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe yo guteza imbere urubyiruko, Perezida Ndayishimiye akaba yayiyoboye nk’Umunyafurika wahize abandi mu guharanira iterambere ryarwo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!