Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu ntara ya Cankuzo kuri uyu wa 29 Ukuboza 2023.
Yagarukaga ku gitero uyu mutwe witwaje intwaro uherutse kugaba muri zone ya Gatumba mu ntara ya Bujumbura, hafi y’umupaka w’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri iki gitero cyo ku wa 22 Ukuboza, RED Tabara yatangaje ko yishe abasirikare b’u Burundi 9 n’umupolisi 1, ariko Leta y’u Burundi yo yasobanuye ko uyu mutwe wishe abasivili 20 barimo abana b’amezi atanu y’amavuko n’ababyeyi batwite.
Perezida Ndayishimiye yongeye kwamagana iki gitero, agaragaza ko bidakwiye ko Umurundi yica abantu.
Ati “Murabizi ko bishe mu Rugarika, bica abantu, baragaruka, bica abantu muri Gatumba. Abo bantu twabagira gute? Abarundi ni bo babacira urubanza bonyine. Biteye isoni kubona Umurundi atekereza kwica abantu muri iki gihe.”
Ndayishimiye yasobanuriye abanyamakuru ko hari abantu baha icumbi abarwanyi b’uyu mutwe, bakabaha amafaranga n’imyitozo yo kwica.
Ati “Tugire inama abo babaha icumbi, abo babagaburira, abo babaha amafaranga, abo babigisha igisirikare. Babigisha kwica, ntibabigisha igisirikare. Turabagira inama y’uko bafata uwo mutwe, bakawushyikiriza ubutabera bw’u Burundi kugira ngo Abarundi bibonere amahoro.”
Perezida Ndayishimiye yasobanuye ko abantu baha ubufasha RED Tabara ari igihugu cy’abaturanyi, nubwo atavuze izina.
Yagize ati “Igihe cyose bazaba bagifite igihugu kibakingira, kibagaburira, kibaha amafaranga, kibaha intwaro, tuzaba dufite ibibazo. Nibaza ko ahazaza hazaba habi muri ibyo bihugu mu gihe umuturanyi ari we ushobora gutuma abenegihugu bapfira mu gihugu.”
RED Tabara ni umutwe urwanya Leta y’u Burundi, washinzwe mu 2015, nyuma yo kutemeranya n’ubutegetsi ku buryo iki gihugu kiyobowe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!