Itangazo ryirukana uyu musirikare rivuga ko yazize kuba yaratorotse igisirikare.
Rigira riti “Major Ntungwanayo Alphonse yakuwe mu gisirikare cy’u Burundi kubera impamvu yo kuba yaratorotse.”
Iri tangazo rirasobanura ko uyu musirikare yirukanwe hashingiwe ku busabe Perezida Ndayishimiye yagejejweho na Minisitiri w’Ingabo w’u Burundi n’abahoze mu gisirikare cy’igihugu, Alain-Tribert Mutabazi.
Maj. Ntungwanayo wahoze mu gisirikare cy’u Burundi mbere ya 2004 (EX FAB) , yigeze gutabwa muri yombi n’abasirikare bo mu mutwe w’ingabo urinda abayobozi bakuru mu Burundi muri Mata 2016, ashyikirizwa urwego rushinzwe iperereza, SNR.
Icyo gihe, imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu yaramutabarije, leta itangaza ko yaburiwe irengero.
Ibiro bya Perezida w’u Burundi byemeje ko yatorotse igisirikare mu gihe havugwa ugucikamo ibice muri iki gisirikare, biturutse ku kuba hari aboherezwa gufasha ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 batabishaka, abandi bageraho bakanga kurwana.
Mu minsi mike ishize, mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga humvikanye abasirikare babarirwa mu magana bacyuwe mu Burundi bavanwe mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bakorwaho iperereza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!