Mu ijoro ryo kuwa 20 Gicurasi 2015, Perezida Nkurunziza yatanze ikiganiro kuri radiyo na televiziyo by’igihugu avuga ko mu Burundi amahoro n’umutekano ari byo biyoboye igihugu ku kigero cya 99,9%.
Ibi abihera ko abigaragambya bari mu duce tune tw’Umujyi wa Bujumbura gusa indi misozi isaga 3 000 n’ahandi hatandukanye ikaba irangwamo ituze.
Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa RFI ivuga ko Perezida Nkurunziza yikomye itangazamakuru mpuzamahanga na rimwe mu rikorera imbere mu gihugu, ritiza umurindi ibikorwa byo kwigaragambya bimaze ibyumweru bitatu bavuga ko badashaka ko yiyamamariza manda ya gatatu kuko binyuranyije n’Itegeko Nshinga n’amasezerano ya Arusha.
Mu Burundi uretse Ibitangazamakuru bya Leta na Radiyo ya Kiliziya Gatolika, ibindi bitangazamakuru mu Burundi byarafunzwe ibindi birasenywa bishinjwa gukwirakwiza amakuru abiba urwango n’ivangura hagati y’Abarundi, gusebya igihugu no gutiza umurindi abigumuye ku butegetsi muri ibi bihe by’amatora.
Iyi ngingo yo kwikoma Itangazamakuru ije nyuma y’impinduka mu myitwarire y’abayobozi b’u Burundi, aho mu minsi ya mbere y’imyigaragambyo iryo ku rwego mpuzamahanga ryahabwaga umwanya wo gutara inkuru z’ibyabaga.
Kuva kuwa gatatu hatangiye kugaragara ibikorwa byo guhohotera abanyamakuru bo hanze bataraga izo nkuru bazizwa gutangaza ibikorwa bya Polisi mu myigaragambyo.
Icyemezo cyo kwigiza inuyma amatariki yo gutora abagize Inteko Ishinga Amategeko n’inzego z’ibanze, abatavuga rumwe na Perezida Nkurunziza ntibabibona nk’umuti w’ibibera mu Burundi nubwo byakozwe ku busabe bwabo n’imiryango mpuzamahanga itandukanye.
Aha twavuga ibibazo bituruka kuri manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza by’umwihariko umutekano muke, guha Imbonerakure, urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi CNDD FDD, intwaro no kutemerera abatavuga rumwe n’ubutegetsi kwiyamamaza uko bikwiye.
Ku bwa Frédéric Bamvuginyumvira, wahoze ari Visi Perezida w’u Burundi, akaba ayobora ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi FRODEBU, yavuze ko gusubika amatora iminsi runaka bidahagije, akifuza ko yasubikwa kugeza igihe kitazwi.
Yagize ati “Twasabye ko yahinduka kugirango tugire amatora meza anyuze mu mucyo, mu ituze n’amahoro. Birakwiye ko twirinda ibibazo byayaturukaho, nk’umutekano muke, kwiba amajwi n’ibindi.”
Sosiyete Sivile mu rugamba rwo kwamagana manda ya gatatu ntiyasigaye inyuma kuko itishimiye icyemezo cyo gusubika amatora mu gihe cy’icyumweru kimwe, ikavuga ko ibyakozwe bidahuye n’ibyasabwe n’imiryango mpuzamahanga kuko hari hagamijwe ko asubikwa bigatanga umwanya wo kuganira hagati y’impande zitavuga rumwe.



















TANGA IGITEKEREZO