00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Nkurunziza ati "Igiti ntikigukora mu jisho kabiri"

Yanditswe na

NTWALI John Williams

Kuya 15 May 2015 saa 07:40
Yasuwe :

Mu ijambo yagejeje ku baturage b’igihugu cye akimara gusubira mu murwa mukuru w’u Burundi, Perezida Petero Nkurunziza yashimiye inzego z’umutekano zahagaritse ihirikwa ry’ubutegetsi (Coup d’etat), anashimira Abarundi kwihangana bagize, yihanangiriza buri wese ushaka intambara, ashimangira ko ntawakorwa mu jisho inshuro ebyiri.

Agaruka mu gihugu cye, Perezida Nkurunziza yakiriwe n’imbaga nini y’abantu ibihumbi bari buzuye imihanda, kuva i Ngozi kugera i Bujumbura mu Mujyi.

Ni mu gihe uyu munsi nta myigaragambyo yagaragaye nk’iyabagaho mbere y’igeragezwa ry’ihirikwa ry’ubutegetsi, n’abaje kumwakira bakaba babikoze mu mahoro n’umutuzo.

Mu ijambo rye, Perezida Nkurunziza yamaganye abashatse guhirika inzego zatowe n’abaturage, anagaya abashoye abantu mu myigaragambyo.

Yagize ati: "Iyo myigaragambyo imaze imisi nta kindi yazanye mu gihugu cyacu atari amarira n’amaganya mu miryango, igihombo ku gihugu, na cyane cyane mu Mujyi wa Bujumbura, ari na ho ako ibyo bibi byatangiriye."

Perezida Petero Nkurunziza yageze i Bujumbura ahagana saa munani z’amanywa, aherekejwe n’imodoka zikabakaba 20 ziganjemo izitamenwa n’amasasu, kandi yari arinzwe bikomeye.

Abarundi benshi bisutse mu mihanda baje kwakira Perezida Nkurunziza

Mu ijambo rye, Perezida Nkurunziza yakomeje avuga ko batazihanganira uwasubiza inyuma gahunda y’iterambere na demokarasi u Burundi bugezeho.

Ati: "Twashaka kuremesha Abarundi bose twongera tubasaba kwigumya no gufatana mu nda kugira ngo demokarasi twarwaniye bitoroshe ntiduce mu myanya y’intoke (Turashaka kumara impungenge Abarundi bose, tunabasaba gusubiza agatima impembero bagasenyera umugozi umwe kugirango demokarasi twarwaniye ntizaduce mu myanya y’intoki)."

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yahishuye ko gahunda yo kugumuka no kwigaragambya imaze umwaka usaga itegurwa n’abashaka gusenya igihugu.

Perezida Nkurunziza yatanzeho umugabo Abarundi n’amahanga, avuga ko ntawakwemera ko igiti kimukora mu jisho ubugira kabiri.

Yagize ati: "Turashimiye Imana rero ko uwo mugambi ugayitse waraye uburijwemo, ndetse tugasaba n’incuti z’u Burundi n’amahanga muri rusange ko bahakura isomo rikomeye. Igiti ntikigukora mu jisho kabiri ... Ariko intumva zo ntizibura. Twiyemeje kuzirwanya twivuye inyuma."

Petero Nkurunziza yashimye ko bamwe mu bashatse guhirika ubutegetsi batangiye kwishyikiriza inzego z’umutekano n’iz’ubutabera.

Yabasabye Abarundi gushyira hamwe kandi bakazatora mu mahoro nk’uko babyifuza, kandi bikaba n’impanuro z’amahanga n’Akarere u Burundi buherereyemo.

Nkurunziza yavuze ko imipaka yose y’igihugu yuguruwe kandi ko kigendwa nk’uko bisanzwe, n’akazi kose n’indi mirimo yose bikaba bigiye gukomeza nk’uko byahoze.

Perezida Nkurunziza yibukije Abarundi ko bagomba kwigira, kwimenya no kwirangiriza ibibazo, abacira imigani ibiri y’Ikirundi agira ati: "Abarundi barayamaze ngo ak’imuhana kaza imvura ihise kandi amazi masabano ntamara imvyiro".

Yashoje ijambo rye yongera kwihanangiriza umuntu wese ushaka gushoza intambara i Burundi, avuga ko umuntu wese ushaka gusubiza u Burundi mu ntambara no mu myiryane batazamurebera izuba, kandi ko umuriro n’intambara bizakongezwa, uzabikora ngo bizatangirira iwe birangirire iwe.

NTWALI John Williams
[email protected]
Twitter: @intwarane


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages