Mu 2017 AU yasabye u Burundi ko bucyuye ingabo zabwo zisaga 1000 ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia bitarenze Gashyantare uyu mwaka, umutekano ugacungwa n’ingabo z’icyo gihugu zahawe amahugurwa.
Deutsche Welle yanditse ko Perezida Nkurunziza yavuze ko ‘Ingabo ze ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia ariyo mahirwe akomeye yinjirizaga igihugu amadovize’.
Iki gihugu abaterankunga benshi cyari gifite bahise bagifungira imiryango nyuma y’imvururu zakurikiye itorwa rya Nkurunziza, zasize abasaga ibihumbi 400 mu buhungiro.
Nibura mu mezi ane, AU yahembaga u Burundi agera kuri miliyoni 18$ kubera ingabo zabwo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia, Umusirikare umwe ikamubarira 1028$ buri kwezi, ikanishyura guverinoma 200$ nk’ikiguzi cy’ibyo imutangaho.
Nyuma y’ibiganiro yagiranya na mugenzi we Mohamed Abdullahi wa Somalia, Perezida Nkurunziza yatangaje ko uwo mwanzuro wo gucyura ingabo ze atawakiriye neza.
Yakomeje avuga ko bemeranyije gusaba inama idasanzwe iwigaho, ikazafata umwanzuro ufitiye akamaro impande zose.
Perezida Mohamed avuga ko ashima ubwitange n’umurava ingabo z’ibihugu bitandukanye zagaragaje mu kubungabunga umutekano w’iki gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO