Abakozi mu bitaro bya Bumerec babwiye BBC ko abapolisi bashyigikiye Perezida Nkurunziza barashe muri ibyo bitaro kuwa gatanu w’icyumweru gishize bashakisha abasirikare bashinjaga kuba bari mu mugambi wo guhirika ubutegetsi waburijwemo.
Perezida Nkurunziza yavuze ko ari iby’ingenzi ku baturage b’u Burundi n’Umuryango Mpuzamahanga kumenya ukuri, abagaragayeho kugira uruhare muri ibyo bikorwa bagahanwa n’amategeko.
Ibi yabitangaje kuwa gatatu tariki 20 Gicurasi mu ijambo yagejeje ku baturage b’u Burundi kuri Radiyo na Televiziyo by’igihugu nyuma y’aho kuwa 13 Gicurasi, ingabo zari ziyobowe na Gen. Godefroid Niyombare zigeragereje gushaka kumuhirika ku butegetsi ariko uyu mugambi ukaza kuburizwamo.
Abakozi muri ibyo bitaro, batangaje ko abo bapolisi binjiye barasa, mbere yo gutwara abasirikare batatu bari mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bari mu bitaro bakomeretse.
Bivugwa ko abo basirikare batatu bakuwe mu bitaro igitaraganya nta nteguza. Uwa kane we yapfuye yishwe n’ibikomere gusa abaganga ntibigeze bemeza niba ibyo bikomere byatewe n’icyo gitero cya Polisi cyangwa niba ari ibyo yari yasanzwe yaje kwivuza kwa muganga.
Ibibazo byakomeye cyane mu Burundi kuwa gatatu tariki 13 Gicurasi, ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yari yitabiriye inama y’ abakuru b’ ibihugu mu karere, maze Gen Maj Godefroid Niyombare agatangaza ko afashe ubutegetsi ariko iyi kudeta ikamupfubana.
Abasirikare n’abapolisi 18 mu bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza bagejejwe imbere y’ubutabera barimo Jenerali Cyrille Ndayirukiye, mu gihe Gen. Maj. Niyombare we atari yafafatwa.



















TANGA IGITEKEREZO