Ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki ya 23 Gicurasi 2015 nibwo Zedi Feruzi yiciwe mu mujyi wa Bujumbura ahazwi nko mu Ngagara arashwe we n’uwari ushinzwe kumurinda bahita bapfa.
Mu itangazo Perezidanse y’u Burundi yashyize ahagaragara,yatangaje ko abishe Zedi Ferizu bataramenyekana kandi ko bahise bahunga ako kanya.
Kuwa gatanu tariki ya 22 Gicurasi, abandi bantu batatu bapfuye bishwe na gerenade zatewe hafi n’ahahoze isoko rya Bujumbura mu gihe abandi bagera kuri 20 bakomeretse bikomeye.
Ibiro by’umukuru mu Burundi bikaba byihanganishije imiryango yabuze ababo kandi binasaba inzego zibishinzwe gutangiza iperereza, hakamenyekana abari inyuma y’uyu mugambi bityo bakabihanirwa.
Yasabye kandi Abarundi gutekana mu gihe igihugu cyitegura amatora y’abagize inteko ishinga amategeko n’umukuru w’igihugu, inizeza ko igiye gukora ibishoboka byose kugira ngo ibungabunge umutekano w’abaturage.
Umunyamabanga mukuru w’ Umuryango w’ Abibumbye, Ban Ki Moon, yamaganye ubu bugizi bwa nabi anasaba ubutegetsi bw’ u Burundi ko bushyikiriza ubutabera abakoze ubu bwicanyi.


















TANGA IGITEKEREZO