Biya wavutse mu 1933, yizihirije isabukuru ye y’amavuko mu gace ka Mvomeka kari mu Majyepfo ya Cameroun.
Ni umunsi biteganyijwe ko uza kurangwa n’ibirori by’inshuti n’umuryango wa Biya umaze imyaka 41 ku butegetsi.
Paul Biya yageze ku butegetsi tariki 6 Ugushyingo 1982, akaba ari muri manda ya karindwi izageza mu 2025.
Nubwo agikomeje kuyobora Cameroun, abamunenga bavuga ko atagifite imbaraga zo kuyobora igihugu kubera izabukuru ndetse bikekwa ko atari we ugifata imyanzuro itandukanye ijyanye n’uko igihugu kiyoborwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!