00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Paul Biya yujuje imyaka 90

Yanditswe na Rosine Ingabire, Umutoni Rosine
Kuya 13 February 2023 saa 11:40
Yasuwe :

Perezida wa Cameroun, Paul Biya yujuje imyaka 90 kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gashyantare 2023, akomeza kuza ku isonga mu bakuru b’ibihugu bakuze cyane ku Isi.

Biya wavutse mu 1933, yizihirije isabukuru ye y’amavuko mu gace ka Mvomeka kari mu Majyepfo ya Cameroun.

Ni umunsi biteganyijwe ko uza kurangwa n’ibirori by’inshuti n’umuryango wa Biya umaze imyaka 41 ku butegetsi.

Paul Biya yageze ku butegetsi tariki 6 Ugushyingo 1982, akaba ari muri manda ya karindwi izageza mu 2025.

Nubwo agikomeje kuyobora Cameroun, abamunenga bavuga ko atagifite imbaraga zo kuyobora igihugu kubera izabukuru ndetse bikekwa ko atari we ugifata imyanzuro itandukanye ijyanye n’uko igihugu kiyoborwa.

Paul Biya yujuje imyaka 90

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages