Perezida Paul Kagame kuva ku munsi w’ejo kuwa Gatanu ari i Libreville muri Gabon aho yitabiriye inama yiswe ‘New York Forum Afrika 2014’ ihuza abayobozi mu bya politiki n’ubucuruzi.
Aba bayobozi bazaganira ku buryo bwo gushyiraho imirongo isobanutse igenga ubucuruzi ndetse n’uburyo bwo gushyiramo amategeko atuma ibikorwa bya bwo bigira imbaraga.
Nk’uko ababiteguye babivuga, ‘New York Forum Africa’ ikorerwamo ibiganiro-mpaka byibanda ku bibazo biri mu bucuruzi muri Afurika.
Perezida Paul Kagame wakiriwe na mugenzi we wa Gabon Ali Bongo Odimba unaherutse I Kigali mu nama rusange ya 49 ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, ari kumwe n’abandi bayobozi ba Afurika ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Amajyambere Mpuzamahanga w’u Bufaransa Laurent Fabius.
Biteganijwe ko Perezida Kagame agirana ikiganiro n’aba bayobozi kikaza kuyoborwa n’umucuruzi ukomeye ukomoka muri Maroc, Richard Attias, wigeze kujya ategura Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu (World Economic Forum) akaba n’umwe mu bafatanije na Bill Clinton gushinga Umushinga witiriwe Clinton utera inkunga imishinga itandukanye.
‘New York Forum’ ni umuryango ufite icyicaro I New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika washinzwe na Richard Attias mu mwaka wa 2010, ukaba uhuza abayobozi bakuru mu bya politiki n’ubucuruzi.
Andi mafoto ku ruzindiko rwa Perezida Paul Kagame i Libreville muri Gabon, mushobora gukanda hano.
Foto: Village Urugwiro



















TANGA IGITEKEREZO