Ramaphosa asaba ko umwanzuro wafashwe mu 2022, wavugaga ko ashobora kuba yararenze ku Itegeko Nshinga, ukurwaho. Avuga ko iyo raporo yashingiye ku magambo yavuzwe gusa aho kuba ibimenyetso bifatika, ndetse ko ako kanama katumvise neza inshingano zako.
Ramaphosa, uri ku butegetsi kuva mu 2018, yahakanye kenshi ko hari ikosa yakoze muri ubwo bujura bwiswe “Farmgate”
Ubwo bujura bwateje impaka ku buryo Ramaphosa yari yarabonye ayo mafaranga ibihumbi 580 $ yavuze ko yibwe ku isambu ye mu 2020, niba yari yaramenyekanishijwe nk’uko bisabwa n’amategeko, ndetse n’impamvu yari abitswe mu bikoresho byo mu nzu aho kuyashyira muri banki.
Ramaphosa yavuze ko ayo mafaranga ari ayavuye mu kugurisha imbogo. Iperereza rya Banki Nkuru ryasanze atararenze ku mabwiriza agenga ihererekanya ry’amafaranga y’amahanga.
Gusa iki kibazo cyamwambitse icyasha kuko yageze ku butegetsi asezeranya kurwanya ruswa no gukiza urubwa ishyaka rye rya African National Congress (ANC).
Mu 2022, abadepite bo muri ANC baburijemo ibikorwa byo kumweguza. Ariko mu ntangiriro za Gicurasi 2026, Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwemeje ko itora ryabereye mu Nteko Ishinga Amategeko ritari rifite agaciro, ruvuga ko ibirego bimureba bikwiye gukorwaho iperereza ryimbitse.
Ramaphosa w’imyaka 73 yavuze ko yubaha uwo mwanzuro.
Manda ye izarangira mu 2029, kandi abasesenguzi ba politiki bavuga ko ashobora kurokoka uko kugerageza kumweguza mu gihe byagera ku itora mu Nteko Ishinga Amategeko.
Muri Gicurasi ANC yongeye gushimangira ko ishyigikiye Ramaphosa, byongera amahirwe ye yo guhangana n’abashaka kumweguza.
Itora ryo kweguza Perezida risaba ubwiganze bwa bibiri bya gatatu by’amajwi kugira ngo ryemezwe. Nubwo ANC yatakaje ubwiganze bwayo mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora yo mu 2024, iracyafite hafi 40% by’imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko y’Igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!