00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ramaphosa yijeje guca burundu urugomo rukorerwa abanyamahanga

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 8 June 2026 saa 11:52
Yasuwe :

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko abagize uruhare mu bikorwa by’urugomo n’urwango byibasira abanyamahanga muri icyo gihugu bagiye guhigishwa uruhindu.

Yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 7 Kamena 2026, ubwo yagarukaga ku kibazo kimaze iminsi kiri muri icyo gihugu cy’ibikorwa by’urugomo bikorerwa abanyamahanga bakorera n’abatuye muri Afurika y’Epfo, bikozwe n’abenegihugu.

Ni ibintu byatumye Abanya-Ghana n’Abanya-Nigeria bari bafite ibikorwa bitandukanye bakorera muri icyo gihugu bacyurwa igitaraganya kubera urwango rukomeye berekwaga n’abaturage bo muri Afurika y’Epfo, ibizwi nka xenophobia.

Mu butumwa yageneye abaturage ba Afurika y’Epfo, Perezida Cyril Ramaphosa, yashimangiye ko nta muturage ukwiye gusagarira undi mu muhanda ngo n’uko hari amategeko yishe, ahubwo ko bigenzurwa gusa n’inzego za Leta zibifitiye ububasha.

Ati “Hashize iminsi hari intege nke mu bijyanye n’imicugire y’abinjira n’abasohoka mu gihugu. Bigomba kujyaho umucyo ko uretse abakozi ba guverinoma babifitiye ububasha bashobora kugira icyo bakora ku bishe amategeko arimo n’arebana n’abinjira n’abasohoka, Nta wundi muntu wemerewe gusagarira undi nko mu mihanda, mu nzira n’ahandi amusaba ibyangombwa bye.”

Yavuze ko Afurika y’Epfo izarwanya abari gushyira imbaraga mu gukoresha impungenge z’abaturage ku bijyane n’abinjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

Yashimangiye kandi ko igihugu kitazihanganira abaturage basagarira abandi.

Ati “Ntabwo tuzemerera amatsinda y’abantu ashaka gukoresha izo mpungenge z’abaturage mu guteza umutekano muke mu gihugu cyacu binyuze mu kubiba ibikorwa binyuranyije n’amategeko n’urugomo.”

Ibikorwa byo kwamagana abanyamahanga muri Afurika y’Epfo bikunze kugarukwaho cyane n’abenegihugu bagaragaza ko ari bo mpamvu yo kwiyongera k’ubushomeri n’ikorwa ry’ibyaha.

Guverinoma ya Afurika y’Epfo yatangaje ko iri gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo bikigaragara mu rwego rw’abinjira n’abasohoka.

Ghana yo yamaze gutanga ikirego mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe kubera uburyo abaturage bayo bafashwemo nabi muri Afurika y’Epfo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Ghana, Samuel Okudjeto Ablakwa, yavuze ko icyo kirego kirimo n’urutonde rw’imitungo y’ibyangijwe kubera ibikorwa by’urugomo.

Muri rusanga, abaturage bagizweho ingaruka ni abafite inkomoko muri Ghana, Nigeria, Malawi na Mozambique. Hari n’abaturage bo muri ibyo bihugu bagiye batabwa muri yombi mu bikorwa abaturage bakoze byo kwigaragambya.

Perezida Ramaphosa yijeje guca burundu urugomo rukorerwa abanyamahanga muri Afurika y’Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages