00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Robert Mugabe yajyanywe igitaraganya kuvurizwa muri Singapore

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 2 March 2017 saa 08:04
Yasuwe :

Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, uheruka kwizihiza isabukuru y’imyaka 93 y’amavuko mu birori by’akataraboneka, yerekeje muri Singapore aho agiye kwisuzumisha kubera ubuzima budahagaze neza.

Umuvugizi we mu bijyanye n’itangazamakuru, George Charamba, yatangarije The Herald ko uyu mukambwe wahagurutse mu gitondo cyo kuwa Gatatu, tariki ya 1 Werurwe, azagaruka mu gihugu mu cyumweru gitaha.

Perezida Mugabe wagaragaye ameze neza ubwo yari mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko, kuya 25 Gashyantare 2017, yamaze igihe kirenga isaha avuga imbwirwaruhame n’ubwo yanyuzagamo agafata akaruhuko.

Robert Mugabe, Perezida ukuze kurusha abandi ku Isi uri ku butegetsi kuva mu 1980, akunze gukorera ingendo muri Singapore, akenshi agiye mu bikorwa byo kwisuzumisha ariko hagatungwa agatoki ubuzima bwe ko bwaba buri mu marembera.

Mu 2011, WikiLeaks yashyize hanze ubutumwa bw’abadipolomate bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikekwa ko ari ubwo mu 2008 bugaragaza ko Perezida Mugabe ashobora kuba arwaye kanseri y’imyanya y’ibanga (prostate) ndetse ko afite imyaka itarenze itanu yo kubaho.

Guverinoma ya Zambia mu mwaka wa 2016, yahakanye amakuru y’uko Perezida Mugabe yitabye Imana, nyuma y’ibihuha byari biri guhwihwiswa ko yaguye muri Aziya, aho yakoreraga ikiruhuko muri icyo gihe.

Perezida Robert Mugabe n'umugore we Grace mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 93 byabereye i Matopo/ Ifoto:Internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages