00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ruto yakuriye inzira ku murima abaganga bashaka kongezwa umushahara

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 8 April 2024 saa 12:42
Yasuwe :

Perezida wa Kenya, William Ruto yakuriye inzira ku murima abaganga ndetse n’abandi bakora imenyerezamwuga mu kuvura baherutse kwigaragambya bashaka kongezwa umushahara, ashimangira ko nta mafaranga igihugu gifite yo kubakemurira icyo kibazo bityo ko bakwiye kwihangana bakabaho mu mikoro abasha kuboneka.

Ibi Perezida Ruto abitangaje nyuma y’uko muri Werurwe 2024 abaganga bagera kuri 4000 bo mu bitaro bya Leta batangiye imyigaragambyo mu gihugu hose, bashinja Leta kuba yarananiwe gushyira mu bikorwa amasezerano bagiranye mu 2017 yo kubongeza umushahara nyuma y’imyigaragambyo bakoze muri uwo mwaka yamaze y’iminsi 100 icyo gihe abantu bagapfa kubera kubura ubuvuzi.

Perezida Ruto yavuze ko yumva imimerere y’ikibazo bafite cyo kutoroherwa no kwigondera ibyo bakeneye ariko ko nta bushobozi mu mafaranga buhari.

Ati “Nzi ko hari ikibazo muri Kenya cyugarije abaganga bacu n’abimenyereza uwo mwuga ariko ndashaka kubasaba ko twe nk’igihugu tugomba kwemeranya ko tugomba kubaho mu bushobozi dufite.”

Yavuze ko rwose igihugu kititeguye kubongeza umushahara mu mafaranga kidafite kuko ubushobozi gifite ari ubwo kubishyura nibura Sh70,000 (hafi ibihumbi 700Rwf) buri kwezi.

Perezida Ruto kandi yababwiye ko ikibazo cy’imishahara kiri mu bikomereye igihugu ndetse ko bateganya gukora inama hagati muri Mata yo gusuzumira hamwe ndetse bakaba bavugurura imbonerahamwe y’imishahara ku bakozi ba Leta bose. Ibyo ngo bishingiye ku kuba imishahara ihabwa abakozi ba Leta muri Kenya itwara amafaranga angana na 47% y’ayo igihugu cyinjiza nyamara itegeko ritegenya ko atagomba kurenga 35% y’ayo igihugu cyinjiza ku mwaka.

Yagaragaje kandi ko igihugu kigiye kugabanya ingengo y’imari ya buri mwaka ikava kuri mashilingi miliyari 4000, ikagera kuri miliyari 3000 mu rwego rwo kuyihuza n’amikoro y’igihugu.

Ibi binashimangirwa no kuba mu bihugu umunani bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Kenya ari yo iza imbere mu gukoresha ingengo y’imari nini.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages