Uyu muyobozi yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku baturage bari bitabiriye umuhango wo kwizihiza umunsi w’ubwigenge muri Kenya wabereye mu Burengerazuba bw’iki gihugu mu mujyi witwa Kisumu.
Raila yavuze ko nubwo hari abataragize icyo babivugaho ariko imiryango myinshi yabuze ababo bapfiriye mu myigaragambyo kandi kugeza ubu bakaba batarakira ibyo bikomere.
Yagize ati “Nabonye warateguye isengesho ndetse n’igikorwa cyo gufasha abantu kubaha ibiryo ndetse unasaba imbabazi ku bagizweho ingaruka n’imyigarambyo, ni ibintu byiza kubera ko byerekana ko ari inzira iganisha ku mahoro no kwiyubaka.”
Yakomeje avuga ko nubwo yakoze ibyo bikorwa byose hari indi miryango yabuze ababo kandi akwiriye kuyiha indishyi z’akababaro.
Ati “Gusa hari abantu bakomeretse abandi barapfa. Nifuzaga kugusaba ko waha indishyi z’akababaro iyo myiryango yabuze ababo kugira ngo duhagarike tutazongera kubigarukaho.”
Raila Odinga yagaragaje ko ikintu cy’ingenzi ku baturage bo muri Kenya ari uko babaho mu mahoro, avuga ko kandi amahoro bidashatse kuvuga ko nta ntambara iri kuba ahubwo ko ari uko abaturage babona ibibahaza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!